ads

ads

@rwandatoday, Paparazzi are independent photographers who take pictures of high-profile people, such as athletes, entertainers, politicians, and other celebrities, typically while subjects go about their usual life routines. Paparazzi tend to make a living by selling their photographs to media outlets focusing on tabloid journalism and ...

Udukoryo dutangaje utari uzi kuri Whatsapp twose soma inkuru utuve imuzi hano >>>>

by BEST AWILO . @rwandatoday 51K Views


whatsapp.jpg
ADVERTISEMENT



Whatsapp ni uburyo bwo kuganira no gutumanaho bumaze gukundwa na benshi cyane dore ko kuri ubu ikoreshwa n’abarenga miliyari imwe muri miliyari esheshatu zituye isi, ibi bivuze ko byibura umuntu umwe mu bantu batandatu akoresha whatsapp.
Nawe niba uri mu bayikoresha cyane rero, hari utuntu wagakwiye kumenya tugufasha kuyikoresha mu buryo wifuza.
Reka turebe 5 muri ibyo bintu ushobora kuba utari uzi;


1. Guhagarika ibiganiro bya group kandi group utayivuyemo;

Akenshi ama groupe ya whatsapp araderanja, waba wigiriye kuri whatsap kuganiriza abantu nka babiri messages za group zikakubana nyinshi, iyo bimeze bitya ushobora kuba uhagaritse ibiganiro by’iyo group mu gihe runaka utabibona ubundi nyuma bikaza gukomeza nta kibazo.

Uko bikorwa: 


Kuri android: ufungura ikiganiro cya group, cyangwa umuntu warangiza ugakanda Menu(Utudomo dutatu tuba hejuru ku ruhande rw’iburyo) ubundi ugahitamo Mute ubundi ugahitamo igihe ushaka kuba ubihagaritseho ubundi ukemeza! Iyo amasaha washyizeho arangiye, urongera ugakora mu buryo busanzwe, kimwe n’uko wamaze gukore Mute, wakora Unmute amasaha atari yagera unyuze mu nzira navuze haruguru.

Kwamamaza



Ubu buryo kandi ku bakoresha WhatsApp Web(kuri mudasobwa) naho burakora.


Kuri Iphone: ukanda kuri group ushaka, ukajya kuri Group info ubundi ugahitamo Mute.


2. Guhagarika ibindi byoherezwa kugira ngo ukoreshe amafranga make; 



Hari igihe bibaho ukajya kuri WhatsApp ufite data(megabytes) nkeya waba ugifungura abantu nka batanu bakakoherereza video icyarimwe data zawe zigahita zishira, nta mpamvu yo kwigora ibi wabihagarika; ama video, amajwi, n’amafoto byose wabihagarika, bikazajya biba Downloaded ari uko ubihisemo cyangwa uri kuri Wireless network(Wi-Fi)


Uko bikorwa: 


Kuri android: jya kuri SettingsChat SettingsMedia AutoDownload ubundi ukureho “✔”  ubundi ukande Ok.



Kuri Iphone: kanda kuri WhatsApp Settings > Chat Settings > Media AutoDownload.




3. Kohereza broadcast message


Broadcast message uyoherereza abantu mufite icyo muhuriyeho; urugero niba ari nk’abantu 10 murahurira ahantu, ukabantanga kuhagera ushobora kubabaza aho bageze kandi buri umwe umwoherereje message ye bwite ariko ukayiboherereza bose icyarimwe bose kandi atari muri group. Iyo wohereje broadcast message, ugusubije asubiza wowe gusa, abo wayoherereje bandi ntabwo babona ibyo yagusubije.


Ubwo niba ukoze broadcast message ukandika uti:”aho turi buhurire nahageze, wowe urahagera ryari?” buri umwe mubo wakoreye broadcast abona iyo message uyimwoherereje.
Uko bikorwa:


Kuri Android: kanda kuri Menu > New Broadcast ubundi uhitemo abantu ushaka koherereza iyo broadcast, nurangiza ukandeOk.


Kuri Iphone: kanda kuri Broadcast Lists igaragara hejuru y’ibiganiro byose, uhitemo New list ubundi ukande Create.



4. Kubwira message telephone mu mwanya wo kwandika
Ubu buryo butandukanyeno kohereza message y’ijwi; icyo busumbya kohereza message y’ijwi ni uko ibyo uvuze hano uba ufite ubushobozi bwo kubyohereza ari ijwi cyangwa ari inyandiko, uhitamo icyo ushaka.
Kugira ngo amagambo uvuze ahindukemo message yanditse ureka Google’s speech to text engine, iba iri muri Google keyboard yawe akaba ariyo ibihindura kuri android. Naho kuri Iphone ukanda kuri ka micro(ko kuvugiramo) gato ubundi ukemeza uburyo iOS dictation izajya ikora.


Ubu buryo bwagufasha uri kuganira n’umuntu kuri whatsapp ariko wowe kwandika biri kukugora muri ako kanya.


5. Gukoresha whatsapp kuri mudasobwa; 
Niba wari usanzwe uzi uburyo bwo gukoresha bluestacks, cyangwa kujya ku rubuga rwa whatsapp(whatsapp web)  bakaguha code, ubu buryo bwo ntabwo ukora ibyo.


Uko bikorwa: fungura play store ushakishe app ya Desktop Notifications ubundi uyishyire muri telephone yawe. Ibi nubirangiza ufungure mudasobwa yawe, ubundi ufungure Internet browser (Chrome cyangwa Firefox) ubundi ushyireho extension ya Desktop Notifications, ibi nibirangira uhite ubihuza.


Kubihuza urafungura application yo kuri telephone baguhe code ubundi uyandike muri browser wemeze.


Iyi izajya iguha message zose za whatsapp unazisubize wibereye kuri machine yawe kandi nta rundi rubuga ufunguye.



Ufite igitekerezo cyangwa icyifuzo cy’ibyo twazaganiraho bijyanye n’ikoranabuhanga wakiduha ukoresheje umwanya wagenewe ibitekerezo  hasi cyangwa ukatwandikira kuri whatsapp yacu  0788625932.

Murakoze!


ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links

ABAHANZI

Remember to JOIN us!


VICTORY FAMILLY

VICTORY FAMILLY




AUDIOS

Remember to send your audios!




VIDEOS

Remember to send your videos!




×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

RWANDATODAY
Phone: +250-RWANDATODAY.RW
Email: [email protected]