ads

ads

@rwandatoday, Paparazzi are independent photographers who take pictures of high-profile people, such as athletes, entertainers, politicians, and other celebrities, typically while subjects go about their usual life routines. Paparazzi tend to make a living by selling their photographs to media outlets focusing on tabloid journalism and ...

NTIBISANZWE, Canada: abaganga bigaragambije basaba kutongezwa umushahara

by Ubwanditsi 12 March. 2018 @rwandatoday 8K Views


doctor-clinic-illustration_1270-69.jpg
ADVERTISEMENT


Mu gihe muri Afurika by’ umwihariko muri Uganda na Kenya abaganga bakunze kwigaragambya basaba Leta kubongeza imishahara abo mu gihugu cya Canada bo bigaragambije binginga leta y’ iki gihugu ngo ureke kubongerera umushahara.

Ni abaganga b’ abadogiteri barenga 800 bandikiye Leta ya Canada bayisaba kuburizamo umugambi ifite wo kubongeza umushahara.

Abo baganga basaba ko ayo mafaranga aho kugira ngo bayongezwe yahabwa abaforomo akanakoreshwa mu kongerera ubushobozi urwego rw’ ubuvuzi mu mugi wa Quebec ari nayo ntara ituwe cyane muri iki gihugu.

Bati "Twebwe abadogiteri bo muri Quebec turasaba ko kutwongerera imishahara biburizwamo, ayo mafaranga agahabwa abaforomo n’ abajyanama b’ ubuzima kuko ni abantu b’ ingirakamaro mu rwego rw’ ubuvuzi muri Quebec"
Bakomeza bagira bati “Binyuranye n’ uko Minisitiri w’ Intebe abivuga, hari uburyo bwakoreshwa abaturage bakagira ubuzima buzira umuze bitari ukwita ku muganga wo hejuru”.

Kwamamaza


Muri aba 800, abarenga 600 ni abaganga babigize umwuga n’ abandi 210 b’ inzobere mukuvura uburwayi bwihariye.

Abasinye kuri iyi baruwa ni abaganga barenga 800 mu baganga ibihumbi 20 bo muri Quebec.

Umushinga wo kongera imishahara y’ abadogiteri watangiye kuganirwaho muri Gashyantare biteganyijwe ko umuganga azajya yongezwa hagati ya 1,4 na 1,8 ku ijana buri mezi 8.

Ikinyamakuru ABC.net cyatangaje ko umushahara w’ umuganga w’ inzobere wazamutseho amadorali y’ Amerika 159,000 kuva muri 2009 kugera 2016. Ibi byabaye mu gihe amasaha aba baganga bakora yagabanyijwe n’ umubare w’ abarwayi ukaba ugenda uba muto kuri bo.

Ibi birakorwa gutya mu gihe abaforomo bo batishimiye ubuzima babayeho.

Umuforomo witwa Emilie Ricard yasobanuye imibereho y’ umuforomo avuga ko ahorana umunaniro kubera akazi kenshi. Ubutumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga bwakwirakwijwe inshuro ibihumbi 50

Yagize ati “Mfite siterese n’ umunaniro bikabije, mba ndimo gusinzira ntashaka kujya ku kazi kubera umuzigo uba untegereje. Mvuye mu kazi ndira kubera umunaniro”

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links

ABAHANZI

Remember to JOIN us!


VICTORY FAMILLY

VICTORY FAMILLY




AUDIOS

Remember to send your audios!




VIDEOS

Remember to send your videos!




×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

RWANDATODAY
Phone: +250-RWANDATODAY.RW
Email: [email protected]