ads

ads

@rwandatoday, Paparazzi are independent photographers who take pictures of high-profile people, such as athletes, entertainers, politicians, and other celebrities, typically while subjects go about their usual life routines. Paparazzi tend to make a living by selling their photographs to media outlets focusing on tabloid journalism and ...

Dore inkomoko y'imvugo ngo Yanyoye Nzobya

by Ubwanditsi 12 March. 2018 @rwandatoday 11K Views


izoga.jpg
ADVERTISEMENT


Uyu mugani baca ngo: Yanyoye nzobya wakomotse ku muntu witwaga Nzobya wI Ngarurira mu Buyenzi; yari umutoni wa Mibambwe Sentabyo, ahasaga umwaka wa 800. Bawuca iyo babonye umuntu wanyoye agasinda cyane, bimwe bavuga ngo: Yabaye Sabizeze.

Uwo mugabo Nzobya rero, yabaye umutoni wakadasohoka kwa Mibambwe Sentabyo; bukeye Mibambwe afatwa nubushita buramwica, agwa i Remera rya Rukoma na Ngamba (Taba, Gitarama). Amaze gutanga umuhungu we Gahindiro umuzunguye, yangana na ba sewabo, abo bitaga ibigina bya Ndabarasa. Semugaza wari umutware wumutwe wingabo zitwaga Urukatsa, afatanya na Nzobya banesha ibigina.

Hanyuma ariko Nyiratunga, nyina wa Gahindiro, yanga Semugaza, bituma acikana nUrukatsa bajya mu Ndorwa. Nzobya asigara mu Rwanda. Hanyuma aho Gahindiro amariye gutoneshereza Rugaju rwa Mutimbo, amugabiye akatsi ko haruguru yinzira no hepfo yayo, Nzobya asubira inyuma ntibamurebe neza. Bigeze aho arasezera ajya iwe mu Buyenzi, ku musozi witwa Ngarulira.

Amazeyo iminsi, abantu bamacuti ye baza kumubwira ko ibintu bimumereye nabi ibwami. Nzobya ariyumvira, ati: Uruzi Semugaza ngo acike ansige mu Rwanda! Ahera ko akoresha amakoro yo gutura Gahindiro i Rubona rwa Gihara ho muri  Runda (Gitarama).

Ahaguruka iwe i Ngarulira ataha mu i Ceni ku Bisi bya Huye; mu gitondo arahava ataha I Mayunzwe mu Nduga (Tambwe, Gitarama); bukeye ataha i Gihinga na Ruzege mu nsi ya Kamonyi (muri Taba). Ahageze araza inkera, arasinda nabagaragu be, inzoga imaze kumusaga abwira abagaragu be, ati: Ubonye ngo databuja Mibambwe ansige mu gihugu none mbe nsigaye inyuma ya Rugaju; mbese mwene databuja Semugaza we gucika akansiga mu Rwanda yabitewe niki?.

Kwamamaza



 Ati: Ubu ndagiye nsange databuja Mibambwe ku musezero i Rutare, ningera ku mva ye niyahure mpwane na we! Ubwo ayo yose yayavugishwaga ninzoga! Nuko abagaragu be baramuhana arabananira, ateshwa inzira ijya i Rubona kwa Gahindiro, aboneza iyepfo ku Kavuza nUruyenzi, yambuka Nyabarongo ataha i Kinyinya mu Bwanacyambwe (hahoze ari muri Komini Rubungo).

Amaze kuhagera, na none araza inkera. Isindwe riramudanangira akomeza ya migabo ye yo kwiyabura ntiyagaruka. Ibwami bamenya ko acitse nka Semugaza, bohereza ingabo zo kumutangira ngo zimufate. Nzobya amaze kubyumva arahaguruka ngo acikane ningabo ze nka Semugaza. Ariko abantu babonye ko babungerezwa numusinzi, bamwegukaho basubira i Gihara kwa Gahindiro barayoboka.

Nzobya na we abonye abantu bamushizeho, yambuka Nyabarongo aboneza iyi Buliza; ageze ku mugezi wa Rusasa na Ntarabana, inyota iramurembya, ajya mu mugezi anyway amazi, amaze kuyahuga ariyahura arapfa. Icyo cyambu yanywereyemo cyitwa Akazi, ni ho havuye ijambo rivugwa nubu, ryo kunywa Akazi ka Rusasa.

Ayo mafuti yose rero Nzobya yakoze kuva ku Kamonyi kugera i Rusasa na Ntarabana, yayakoreshwaga nitende ryinturire yihoshyaga; ni yo bise nzobya, babonye urupfu rwe ruturutse ku itende ryubuki ninturire; barabimwitirira byitwa Nzobya. Kuva ubwo inzoga yose yitende bayita nzobya. Ni byo bavugira ku muntu isindwe ryakoresheje ibidakorwa, bati: Noneho si inzoga yanyoye, yanyoye nzobya.


Ariko kandi kunywa nzobya uretse abavuga ko bikomoka kuri uwo mugabo Nzobya wo mu Buyenzi, hari nabandi bavuga ko byakomotse ku nka ya sekuru wa Nyirarucyaba rwa Gihanga. Mu bitekerezo, bavuga ko Nyirarucyaba akiri umukobwa winkumi yicishije amata sekuru ubyara nyina agira ngo abise se Gihanga yime ingoma. Sekuru wa Nyirarucyaba yari umwami wo mu basangwabutaka; bukeye Gihanga agisha umukobwa we inama, ati: Ese mwana wanjye ko naje ino ngira ngo ni jye uzaba umwami, none databukwe uriya ari we sogokuru wawe, tumugize dute ngo ambise mbe umwami?

Nyirarucyaba aramusubiza, ati: Hora nzi uko nzabigira; nzabikurangiriza. Ubwo kwa sekuru hari inka yitwa Nzobya, bukeye Nyirarucyaba ajyayo, amarayo iminsi. Umunsi umwe sekuru ajya guhiga, ahigutse afite inyota, asanga Nyirarucyaba ari we uri mu rugo wenyine; avuruga amata ya Nzobya ashyira mu nkongoro, aramuhereza. Sekuru amaze kunywa atangira kugira isesemi, araruka. Nyirarucyaba abibonye yihina mu cyanzu, urugo aruha inkongi yumuriro, araboneza yigira iwabo kwa Gihanga.

Nyina wabo witwaga Gihogwe (ni we kuvuza iya Gihogwe byavuyeho) asohotse asanga urugo rwahiye kare. Induru ayiha umunwa, ariko habura uwagira, ati: Komera. Nuko sekuru wa Nyirarucyaba apfa atyo, azize ko yanyoye amata ya Nzobya; ni yo bagereranya ninzoga umuntu anywa agasinda byo gupfa, bati: si inzoga yanyoye, yanyoye nzobya (= icyishi).

Nuko Nyirarucyaba amaze kwica sekuru atyo, Gihanga yima ingoma, umukobwa we arongorwa na Kazigaba, ariko asaba se ingororano yuko yamuhesheje ingoma. Gihanga amusezeranya ko abana bamukomokaho bazitirirwa izina rye nubwo ari umugore bwose; bakitwa Abacyaba.

Kunywa nzobya = Gusinda bita ubwenge; kunywa icyishi.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links

ABAHANZI

Remember to JOIN us!


VICTORY FAMILLY

VICTORY FAMILLY




AUDIOS

Remember to send your audios!




VIDEOS

Remember to send your videos!




×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

RWANDATODAY
Phone: +250-RWANDATODAY.RW
Email: [email protected]