ads

ads

@rwandatoday, Paparazzi are independent photographers who take pictures of high-profile people, such as athletes, entertainers, politicians, and other celebrities, typically while subjects go about their usual life routines. Paparazzi tend to make a living by selling their photographs to media outlets focusing on tabloid journalism and ...

Dore inkomoko y'imvugo Yazindutse iya Rubika

by Ubwanditsi 12 March. 2018 @rwandatoday 10K Views


ima.jpg
ADVERTISEMENT


Uyu mugani “Yazindutse iya Rubika” bawuca bagira iyo babonye cyangwa bumvise umuntu wazindukiye aho bakenga (bafitiye amakenga); ni bwo babaza, bati: “Ese kuki naka yazindutse iya rubika? 
Wakomotse kuri Rubika, murumuna wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo umubanda; mu myaka isaga uw’i 1400 “

Uwo mugabo yabayeho ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro yari umubanda atuye ku Kigina cya Ndiza, akanaba mwene se wabo wa Mashira; ubwo yari murumuna we; kandi bari abahanga bo kuragura, hamwe na mwishywa wabo Munyanya.

Nuko Mashira abonye Rubika na Munyanya ari abahanga bo guhanura, abategeka ko bajya bakuranwa kuza kumufasha, kuko yasangwaga n’abantu benshi bamuhanuza; kuko kandi yakundaga guhanura nijoro akangutse, uwo mwene se wabo Rubika, na we yakundaga kuzinduka kugira ngo bafatanye guhanura mu gicuku rubanda bicuye.
Igihe cye cyagera akaza, akaba ari we ukangura Mashira, mwishywa wabo Munyanya akajya abibona mu mutwe w’ubuhanuzi, agasanga Nyirarume Rubika azagirira ibyago mu nzira.

Kwamamaza


Bigeze aho aramwihererana, ati “Mubyeyi, ndagusaba ko utazajya uzinduka ujya kwa Mashira, ahubwo ku gihe cyawe ujye urarayo kandi uzi ko utahabura uburyamo cyangwa ikigutunga.”
Rubika aramureba aramusuzugura, aramubaza, ati “Harya ubuhanuzi ukangisha ni ubuturuka kuri nyoko?” Ubwo Rubika yavugaga mushiki we, nyina wa Munyanya.
Munyanya aramwihorera yanga kubwira nyirarume nabi; barazibukirana barataha.

Bombi bamaze kugenda, Rubika ntiyemera kumvira mwishywa we; akomeza ya ngeso yo kuzindukira kwa Mashira.
Bukeye mwishywa we ahengera Rubika ari kumwe na Mashira, arabegera ati “Babyeyi hari icyo nshaka kubabwira!” Araterura, ati “Rero Mashira, nabwiye Rubika ngo areke ingeso ye yo kuzinduka aza iwawe, ngira ngo atazabonera ibyago mu nzira, ariko aranga aransuzugura; kandi narabibonye, azabizira.

Mashira abaza Munyanya, ati “Mbese ibyago ubona azagirira mu nzira ijya iwanjye ni nk’ibihe? Munyanya ati “Natihana kuza kukubyutsa ijoro ryose azabonera ibyago mu nzira, kandi azaba iciro ry’imigani umwokame mu Rwanda atakinariho.” 
Mashira na Rubika baramuseka; bati “Mbese ihanura ry’abakobwa ryaturutse he?” Ubwo bavugaga mushiki wabo nyina wa Munyanya.

Ngo haceho iminsi, Mashira ava i Cyubi, ajya mu rugo rwe rwo ku Kivumu cya Nyanza. Agezeyo ahasanga abaje kumuhanuza batagira ingano; ni ko gutumira Rubika ngo aze gufata igihe, abone uko amufasha guhanura.

Rubika araza yitaba Mashira barahanura; ariko agacumbika mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana, akajya avayo mu ijoro akabyutsa Mashira bagahanura, bwacya agasubira ku kiraro cye mu ruhango.

Umunsi umwe, ahageze asanga yagemuriwe; aha abagaragu be inzoga baranywa barasinda; bagiye kuryama abategeka ko baza kumuzindura.
Bamaze kuryama, Rubika akangukira hejuru by’akamenyero ke, ahamagaye abagaragu ntihagira uwitaba umugono uvuga, ubwo hakaba ku kwezi, akeka ko yakerewe; agenda yiruka abagaragu bagisinziriye ntibamenya ko yagiye.

Yiruka Mayange yose akeka ko ari mu museke; kuko yari yashutswe n’ukwezi, ngo agere mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange, ahura na bihehe na rutare yazo izishoreye, ziramufata ziratanyaguza, ziramugabagabana; ubuhanuzi bwa Munyanya bwuzura butyo.

Kuzinduka iya Rubika rero si ukuzinduka mu nkoko za mbere; ahubwo ni ukuzindukira aho bakeka ko umuntu ashobora kubonera ibyago, nk’ibyo Rubika yaboneye mu nzira yazindutse.

Hifashishijwe Ibirari by’ insigamugani, igitabo cya mbere

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links

ABAHANZI

Remember to JOIN us!


VICTORY FAMILLY

VICTORY FAMILLY




AUDIOS

Remember to send your audios!




VIDEOS

Remember to send your videos!




×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

RWANDATODAY
Phone: +250-RWANDATODAY.RW
Email: [email protected]