ads

ads

@rwandatoday, Paparazzi are independent photographers who take pictures of high-profile people, such as athletes, entertainers, politicians, and other celebrities, typically while subjects go about their usual life routines. Paparazzi tend to make a living by selling their photographs to media outlets focusing on tabloid journalism and ...

‘Abafunze insengero nabo bazabazwa ko bafite Yesu mu bwonko’ Past. Ezira Mpyisi

by Ubwanditsi 11 March. 2018 @rwandatoday 57K Views


downloadfile.png
ADVERTISEMENT


Umupasiteri w’ inararibonye mu Rwanda Pasteri Ezira Mpyisi yavuze ko abafunze insengero bakoze inshingano zabo hano mu Isi asaba abafunze insengero n’ abazifungiwe kujya muri bibiliya bakumva icyo ivuga kwifungwa ry’ insengero kuko buri wese azabazwa ibye.

Nibura inyubako 1000 zakorerwagamo ibikorwa by’ amasengesho mu Rwanda zimaze gufungwa na Leta y’ u Rwanda mu gihe kitageze ku kwezi kumwe zizira ko zitujuje ibisabwa ngo zikorerwemo ibikorwa by’ amasengesho.

Ba nyir’insengero zafunzwe bavuga ko batategujwe bihagije mbere yo gufungirwa gusa muri aba bafungiwe. Mpyisi we ati “umuntu arakwimura mu bitaka akujyana muri kaburimbo ngo ukeneye ko aguteguza?"

Kwamamaza


Mu kiganiro kuri KT Radio Pasiteri Mpyisi yagaragaje ko abantu bakwiriye gusoma bibiliya bakamenya gutandukanya inyubako isengerwamo n’ urusengero, kuko urusengero umuntu arugendana akaba azarugerana no mu ijuru. Yavuze ko inyubako abantu basengeramo bazasiga mu Isi.

Yakomoje ku bantu bajya gusengera ku misozi no masumo ati “Aho kujya I Kanyarira, aho kujya I Kibeho muge muri bibilia. Nonese se izo nsengero mwubaka muzazijyana mu ijuru?.”

Yakomeje agira ati “ Abafunze insengero nabo bazabazwa ko bafite Yesu mu bwonko, nabo bakeneye bibiliya. Ari abafunga insengero ari n’ abafungirwa mwese nimuge muri bibiliya.”

Past. Mpyisi avuga ko insengero zafunzwe zitejejwe ati “Iyo zezwa se zajyaga gufungwa? Uba utera ukeza ibintu, ukeza abandi ariko abasatani barabikora...”

Leta y’ u Rwanda ishaka ko mu nsengero higisha abaminuje iyobokamana ‘Theologie’ gusa Pasteri Mpyisi we avuga ko umuntu ashobora kwiga theologie akayimunuza ariko yasoma bibiliya ntayisobanukirwe kuko adafite umwuka wera.

Ati “Wakwiga Theologie ukagira PHD ariko ntumenye icyo bibiliya ivuga. Umwigisha wayo mukuru ni umwuka wera, Yesu yaje kuyigisha agiye ati ‘mbasigiye mwuka wera’”

Imana ntiba mu nsengero iba mu bwonko. Abaroma 8, 7-8 “kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’ Imana..abari mu butware bwa kamerere ntibashobora kunezeza umwami mana”

Gahunda yo gufungwa insengero zidafite ubwiherero, parikingi n’ ibindi irakomeje. Maginga aya hamaze gufungwa insengero zirenga 1000 mu gihugu hose zirimo 712 zo mu mugi wa Kigali

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links

ABAHANZI

Remember to JOIN us!


VICTORY FAMILLY

VICTORY FAMILLY




AUDIOS

Remember to send your audios!




VIDEOS

Remember to send your videos!




×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

RWANDATODAY
Phone: +250-RWANDATODAY.RW
Email: [email protected]