ads

ads

@rwandatoday, Paparazzi are independent photographers who take pictures of high-profile people, such as athletes, entertainers, politicians, and other celebrities, typically while subjects go about their usual life routines. Paparazzi tend to make a living by selling their photographs to media outlets focusing on tabloid journalism and ...

Nyarugenge: Ikigo cya Lycee de Kigali cyaciriyeho amajipo magufi abakobwa baje bayambaye(Impenure)

by Ubwanditsi 8 March. 2018 @rwandatoday 24K Views


uyu_munyeshuri_yatashye_yambaye_ijipo_bamuciriyeho-64d9f.jpg
ADVERTISEMENT


Bamwe mu banyeshuri b’abakobwa biga muri ‘Lycée de Kigali’ mu Karere ka Nyarugenge bagiye kwiga bambaye amajipo ubuyobozi buvuga ko ari ‘impenure’, bayaciriweho hakoreshejwe umukasi mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Werurwe 2018.

Ubuyobozi bwa ‘Lycée de Kigali’ bwafashe icyemezo cyo gukata amajipo magufi buvuga ko byumvikanyweho mu nama y’ababyeyi

Kwamamaza


Umwe mu babyeyi ufite umwana waciriweho ijipo, yabwiye IGIHE ko yabifashe nk’ihohoterwa, akaba atanemera ko umwana we yari yambaye impenure dore ko ngo uwo mwambaro w’ishuri banawuguze mu kigo yigamo.

Ati «Kandi n’iyo yaba ngufi mbona batayikata kuko nayiha na murumuna we. Ngiye kujyayo menye niba ari cyo bamuhoye cyangwa niba hari andi makosa yakoze.»

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa ‘Lycée de Kigali’, Masabo Martin, yavuze ko iri shuri ritazihanganira abakobwa baza kwiga bambaye ibyo yise impenure.

Yagize ati «Abafite amajipo magufi ntabwo bemerewe, bariya tuba twababwiye, amabwiriza arahari ntabwo babyumva tuyicaho kugira ngo ntazongere kuyambara kuko iyo umuretse arongera akayigarura.»

Akomeza avuga ko icyemezo cyo guhana abambaye amajipo y’impenure cyafashwe nyuma yo kugirwa inama na Minisitiri w’Uburezi.

Yakomeje ati «Minisitiri yanyuze aha ngaha aravuga ngo aba bana niba batabishaka ‘kwambara amajipo maremare’ bave hano. Ugasanga rero turakina wa mukino w’imbeba n’injangwe.»

Akomeza avuga ko abambara impenure batazihanganirwa ibi ngo bikaba byarumvikanyweho mu nama ubuyobozi bw’iri shuri bwagiranye n’ababyeyi, ko abanyeshuri bagomba kwambara umwambaro ubakwiye bagacika ku muco wo kwambara amajipo magufi.

Source:igihe

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links

ABAHANZI

Remember to JOIN us!


VICTORY FAMILLY

VICTORY FAMILLY




AUDIOS

Remember to send your audios!




VIDEOS

Remember to send your videos!




×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

RWANDATODAY
Phone: +250-RWANDATODAY.RW
Email: [email protected]