ads

ads

@rwandatoday, Paparazzi are independent photographers who take pictures of high-profile people, such as athletes, entertainers, politicians, and other celebrities, typically while subjects go about their usual life routines. Paparazzi tend to make a living by selling their photographs to media outlets focusing on tabloid journalism and ...

Abanyarwanda 6 bafunzwe n'inzego z'iperereza' muri Uganda

by RWANDATODAY.RW 29 December. 2017 @rwandatoday 5K Views


250px-Uganda_%28orthographic_projection%29.svg.png
ADVERTISEMENT



Abanyamategeko bunganira Abanyarwanda batandatu bafunzwe n'inzego z'iperereza muri Uganda barasaba ko uburenganzira bwabo
bwubahirizwa.


Abagore bane n'abagabo babiri biravugwa ko bafunzwe mu cyumweru gishize. Ibi bije nyuma y'amakuru y'ubushyamirane hagati ya Uganda n'U Rwanda.


Claudette Ninsiima ni umwe mu bafite ababo bafunzwe.



Avuga ko ataravugana cyangwa ngo abone umugabo we, Herbert Munyangaju, kuva ku wa
Gatatu w'icyumweru gishize.



Bivugwa ko yatawe muri yombi n'abagabo bari
bafite intwaro ari mu kabari I Kampala kandi ubu
afunzwe n'urwego rw'ubutasi bwa gisirikare.


Madamu Ninsiima avuga ko afite impungenge
z'umutekano w'umugabo we.

Kwamamaza


Yabwiye BBC ati:
"Sinzi niba atekanye, niba akiri muzima. Nifuza
kumubona nkamenya impamvu afunzwe. Ubwoba
mfite ni uko azicwa urubozo cyangwa akicwa
cyangwa ibindi bisa nabyo."


Umunyamategeko wunganira abatawe muri
yombi, Eron Kiiza, avuga ko abandi bantu batanu
bafite ubwenegihugu bw'Abanyarwanda nabo
batawe muri yombi.



Avuga ko abo yunganira baguye mu mutego
w'ubushyamirane bwa dipolomasi hagati y'u
Rwanda na Uganda.


Yagize ati:
"Tuzi ko hari ubushyamirane hagati y'u Rwanda
na Uganda. Ubushyamirane ubwo ari bwo bwose
hagati y'ibihugu bituranye ni ikintu gikomeye
ariko twizeye ko bitazakomera kurusha uko
bikomeye ubu kubera ko Abagande
n'Abanyarwanda benshi bari kubihangayikiramo."



Umuvugizi w'ingabo za Uganda, Brigadier Richard
Karemire, yanze kuvuga byinshi kuri ibi bibazo
abwira BBC ko bireba urwego rw'imibanire hagati
y'ibihugu kandi ko bizakemurwa mu nzira za
dipolomasi.



Biracyagoye kumenya impamvu iri ku isonga
y'umwuka mubihagatiy'u Rwanda na Uganda.


Ariko mu mezi macye ashize, ibihugu byombi
byakoresheje uburyo bwa poropagande mu
guharabikana.



Ikinyamakuru gikomeye muri Uganda, "Red
Pepper", cyandika amakuru ahishura amabanga
cyarafunzwe igihe cyasohoraga inkuru yavugaga
ko perezida Yoweri Museveni yageragezaga
guhirika ku butegetsi mugenzi we w'u Rwanda,
Paul Kagame.



Amakuru yamagaywe na guverinoma ya Uganda.



Source :BBC

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links

ABAHANZI

Remember to JOIN us!


VICTORY FAMILLY

VICTORY FAMILLY




AUDIOS

Remember to send your audios!




VIDEOS

Remember to send your videos!




×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

RWANDATODAY
Phone: +250-RWANDATODAY.RW
Email: [email protected]