ads

ads

@rwandatoday, Paparazzi are independent photographers who take pictures of high-profile people, such as athletes, entertainers, politicians, and other celebrities, typically while subjects go about their usual life routines. Paparazzi tend to make a living by selling their photographs to media outlets focusing on tabloid journalism and ...

Mukunzi Yannick na Rutanga batawe muri yombi

by Nsengiyumva Edouard 20 November. 2017 @rwandatoday 122K Views


arton1543.jpg
ADVERTISEMENT



Nyuma y’uko Karekezi Olivier atawe muri yombi na Polisi y’igihugu , kuri ubu Mukunzi Yannick na Rutanga Eric bakinira Rayon Sports nabo bamaze gutabwa muri yombi na Polosi y’igihugu.

Kwamamaza


Mu ijoro ryakeye ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice nibwo Polisi yabataye muri yombi ibakuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro aho basanzwe babana.
Uwaduhaye amakuru yemeje ko bashobora kuba bakurikiranyweho icyaha kimwe n’umutoza wabo Karekezi Olivier. Polisi yahise ibajyana ku Kacyiru ku cyicaro gikuru.
Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, yavuze ko amakuru yari atarayamenya neza ko ari buduhe amakuru arambuye mu masaha ari buze.



Mu kiganiro twagiranye na Romami Marcel uri gutoza Rayon Sports by’agateganyo yatwemereye aya makuru gusa nabo ngo nibwo bari bakiyamenya, ko nta byinshi bari bakamenye.
Yagize ati " Nanjye bampamagaye muri iki gitondo bari kubimbwira. Ntabwo ndamenya icyo bazira, buriya turabimenya hakeye."
Karekezi Olivier yari yatawe muri yombi tariki 15 Ugushyingo 2017 akurikiranyweho ibyaha yakoze yifashishije itumanaho n’ikoranabuhanga nkuko biheruka gusobanurwa n’umuvugizi wa Polisi, Theos Badege. Karekezi ntiyabashije gushyingura Katauti Hamad wari umutoza umwungirije muri Rayon Sports wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira iryo ku wa gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017.
Yannick Mukunzi na Rutanga Eric ni bamwe mu bakinnye Rayon Sports yifashishije ikina na Mukura VS kuri iki cyumweru ku kibuga cya Kicukiro. Ni umukino amakipe yombi yanganyije 0-0.
Yannick na Rutanga bakinanye muri Academy ya APR FC. Bombi berekeje mu ikipe ya Rayon Sports. Uyu ni umwaka wa mbere bayikinamo. Basanzwe ari inshuti magara ndetse babana mu nzu imwe.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links

ABAHANZI

Remember to JOIN us!


VICTORY FAMILLY

VICTORY FAMILLY




AUDIOS

Remember to send your audios!




VIDEOS

Remember to send your videos!




×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

RWANDATODAY
Phone: +250-RWANDATODAY.RW
Email: [email protected]