ads

ads

@rwandatoday, Paparazzi are independent photographers who take pictures of high-profile people, such as athletes, entertainers, politicians, and other celebrities, typically while subjects go about their usual life routines. Paparazzi tend to make a living by selling their photographs to media outlets focusing on tabloid journalism and ...

Amayobera 12 ari ku Isi amwe yayobeye abashakashatsi [AMAFOTO]

by nsengiyumva Edouard . @rwandatoday 792K Views


8-48.jpg
ADVERTISEMENT


Udushya yesterday Yasuwe: 7748
Mu bihugu bitandukanye ku Isi hagaragara ibintu by’ amayobera, nanubu abashakashatsi bakomeye ku Isi ntibarabona uko babisobanura.
Umuryango tugiye kubageza ahantu 12 h’ amayobera.

Kwamamaza




Ikiyaga cy’ igikanka: Skeleton Lake
Iki cyiyaga giherereye mu gihugu cy’u Buhinde kikaba cyarasanzwemo amagufwa y’abantu arenga 200(200 skeletons) bivugwa ko ari abasirikare b’ u Buyapani bapfiriye mu ntambara ya kabiri y’isi, aya magufwa ngo rimwe na rimwe ajya azamuka akareremba hejuru.
Isumo y’ amaraso: Blood fall

Iyi sumo iri mu Nyanja Atlantic. Umuntu wese uhageze atangazwa no kubona amaraso atemba mu Nyanja. Abashakashatsi bakomeje kwibaza ikiba gitera iryo bara ry’umutuku baza kuvumbura ko harimo ikinyabutabire cya Iron gituma amazi aba umutuku, bahera ko bahita isumo y’ amaraso.
Igishanga cy’ urupfu, Raetrack Playa
“Death Valley National Park”,

tugenekereje mu Kinyarwanda twayita pariki y’ igihugu y’ igishanga cy’ urupfu. Muri California ahantu utarebye neza wahasiga ubuzima kuko haba amabuye ajyendagenda(moving Stones).
Muri 1915, abahanga bagerageje gushaka icyaba kibitera baraheba. Mu myaka mike ishize muri 2011 itsinda ry’abandi bashakashatsi bavumbuye ko hari imbaraga ziva mu butaka zituma amabuye yaho adahama hamwe.
Old Faithful, Yellow stone National Park
Muri iyi pariki y’ ubukerarugendo iherereye muri Leta zunze ubumwe z’ Ameriak hari ibintu bita “Geysers” bituma amazi y’aha hantu ashyuha cyane bigatuma asimbuka cyane mu kirere metero ziri hagati ya 35 na 50 buri minota 55 bikamara hagati y’iminota 2 n’ 5.
Ibi bikaba bikurura ba mukerarugendo ku buryo buri mwaka hasurwa n’abantu miliyoni 3.5 baturutse imihanda yose y’isi.
Cano Cristales: Umugezi w’ amazi y’ amabara ahindagurika

Uyu mugezi uhereye muri Amerika y’epfo mu gihugu cya “Columbia”. Uyu mugezi uherutse gushyirwa ku rutonde rw’imigezi ibereye ijisho “The most Beautiful River in the world’’.
Iyo bigeze mu mpera z’umwaka kuva mu kwa 9 kugeza mu kwa 11 ibara ry’aya mazi ririhinduranya rikaba umutuku, ubururu, icyatsi, umuhondo ndetse n’iroza(Pink).
Sanquinshan

Uyu musozi uherereye mu Bushinwa ukaba ufatwa nk’ahantu hatagatifu kuko banahise ubusitani bw’Imana(Garden of the God). Uruhurirane rw’amabuye n’ibimera bihabarizwa biteye ku buryo budasanzwe nabyo biri mu bikurura benshi.
Aokighara
Iri ni ishyamba rigaragara ku gasongero k’umusozi witwa “Fuji”.
Iri shyamba rigizwe na hectare 3,500. Bivugwa ko aha hantu hatuwe n’imyuka mibi ndetse n’abazimu(Ghosts, demons and Spirits). Aha hantu hakaba haragizwe ahantu ha kabiri mu kwica abantu benshi kuko buri mwaka hapfira abarenga 500 .
Mines of Paris
Ubu ni ubuvumo buri mu mujyi wa Paris hakurura ba mukerarugendo batari bake kubera ibyumba byinshi kandi byiza bihaba.
Aha hantu buri wese ntiyemerewe kuhagera kubera amagufwa y’abantu ahari bigatuma haba hateye ubwoba ku buryo hari nk’aberura bakavuga ko ari ikuzimu.
Door To Hell
Aha ni muri Turkmenistan, ahantu hacanze abantu cyane kubera ko abashakashatsi muri1972 bacukuye cyane bashaka kugera kuri Gas, gusa guhera icyo gihe kugeza ubu umuriro uba urimo kwaka amasaha yose kugeza n’ubwo Perezida wa Turkmenistan yasabye ko hafungurwa ariko biranga birananira.
Chateau Miranda
Mu gihugu cy’Ububiligi mu gace kitwa “The Noisy Castle”, nyuma y’intambara y’isi ya 2, hatuwe n’abashakashatsi, ariko ubwo bahimukaga muri 1980, ubu iyo bigeze mu ijoro humvikana amajwi adasobanutse menshi kandi ngo uba wumva ateye ubwoba.
Bermuda Triangle
Muri iyi Nyanja ya Atlantic mu majyaruguru yayo aha hantu haburiye abantu benshi, indege nyinshi ndetse n’amato menshi.
Aka gace kavugwaho byinshi kuko abenshi bahafata nkahari amashitani gusa abahanga mu by’ikirere bemeza ko muri aka gace hari imbaraga nyinshi zikurura buri kintu cyose gicaracara aho kuko ababashije kuharokoka, nabo usanga badasobanura neza iby’aho hantu(ambiguity).
Kapustin Yar
Aka gace gaherereye mu Burusiya ahafatwa nka Area 51 y’aho mu Burusiya. Aha hantu haba harinzwe cyane bivugwa ko ariho ingabo z’aba Soviet zitorezaga nyuma y’intambara y’isi ya kabiri.


Ingabo z’aba Soviet mu myitozo
Kubera ibikorwa by’ibanga bihakorerwa abari batuye mu mujyi wa Zhitkur wegeranye n’aka gace barahimuwe. Impamvu nuko aha hantu ariho hapimirwa ibisasu bikomeye bya kirimbuzi(Nuclear weapons), tutibagiwe ikoranabuhanga rihari ry’ibijyendajuru na Radar biba biri aho hafi ku bw’impamvu z’umutekano. (UFO:Unidentified Flying Objects)

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links

ABAHANZI

Remember to JOIN us!


VICTORY FAMILLY

VICTORY FAMILLY




AUDIOS

Remember to send your audios!




VIDEOS

Remember to send your videos!




×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

RWANDATODAY
Phone: +250-RWANDATODAY.RW
Email: [email protected]