ads

ads

ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Aime Fulgence uba muri USA washinze Indongozi Muzika mu Rwanda yimitswe agirwa Rev. Pastor

by CHIEF EDITOR 4 May. 2021 @rwandatoday Views


04052021084751uga0-6609281619683562.jpg
ADVERTISEMENT



Umunyarwanda Barawigira Aime Fulgence washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika Indongozi Muzika ibarizwamo abarimo umuhanzi Makanyaga Abdul, yimitswe agirwa Rev. Pastor.

Ni mu muhango wabaye tariki 25 Mata 2021 ubereye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Barawigira Aime Fulgence yabaye mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani kuva mu 2006, ariko muri iki gihe ari kubarizwa mu Bubiligi kuva yakwinjira mu ivugabutumwa.

Aime Fulgence yimitswe na Musenyeri Joshua Baker, mu muhango wari witabiriwe n’abasenyeri benshi mu rusengero rwa St Michelle.


Fulgence yavuze ko kwinjira mu ivugabutumwa ari ikintu cyamubagamo kuva kera, kuko yavukiye mu muryango w'Abanglicani, ndetse umubyeyi we yabayeho umuvugabutumwa kugeza igihe agiriye mu kiruhuko kizabukuru.

Gukurira mu muryango wa Gikirisitu byatumye gusoma Bible biba umuco. Bishyigikirwa cyane no kuba yarize mu Iseminari Nto ya Rwesero no mu Iseminari nto ya Kabgayi, aho bagiraga umwanya wo gusenga no kwiherera mbere y’uko ishuri ritangira.


Mu kiganiro n'itangazamakuru ryo mu Rwanda Aime Fulgence yavuze ko yimikwa yumvise avutse bwa kabiri n’impinduka mu buzima bwe zikomeye, kuko ari umuhango yari ategereje kuva mu myaka 28 ashize atangiye urugendo rwo kwiyegereza Imana.


Yakomeje ati “Nagize icyiyumviro nk’umuntu ubonye umwana cyangwa wibarutse umwana. Nagize icyiyumviro nk’umuntu ugiye kwiga mu mashuri makuru (Twe twiga hatsindaga bake ibizamini bya Leta uwabitsindaga rero byabaga ari ibishimo. Nagize ibyiyumviro mu byo nagize nkimara kubon visa inzana mu Burayi kuko nayo ntibyari byoroshye kuyibona bitewe naho nakomokaga.”


Yaherewe Ubupasiteri mu Bubiligi ariko abarizwa mu Mujyi wa Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho azajya akorera umurimo w’Imana. Yimitswe n'itorero Abanglican mu muhango wabereye mu Bubiligi.


Uyu mugabo wari usanzwe akina filime zitandukanye, yavuze ko yatangiye gutegura filime z’ivugabutumwa ashingiye ku nkuru ziri muri Bibiliya. 


Anavuga ko ashobora kudakina muri iyi filime, ahubwo agaharira abandi cyangwa se akabyigisha muri Kaminuza.


Ati “Nasoza, bwira abantu ngo nibakire kristu bakorere Imana bitanga amahoro numunezero kdi ababana na kristu ntacyo babura kuko mugusoma Bible no gusenga ukihana umaramaje harimo ubundi muzima utabonera ikiguzi.”

ADVERTISEMENT





Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Like page yacu ya Facebook ari yo Rwandatoday.rw: Kuyigeraho Kanda hano:

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO


rowCount() > 0) { while($row = $stmt_ao->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?> rowCount() > 0) { while($row = $stmt_bo->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?>




Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021


Nature
by : Aline UWITONZE 19 April, 2021