ads

ads

ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

by CHIEF EDITOR 7 April. 2021 @rwandatoday Views


070420210345588c52c3ae6b8d6515af0fc4f722a8c242.jpg
ADVERTISEMENT



Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mata 2021, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, batangije ku nshuro ya 27 icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.


Nyuma yo kugera ku rwibutso, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, babanje kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi ziruhukiye muri urwo rwibutso, nyuma bashyira indabo ku mva zishyunguwemo ibiri isaga ibihumbi 250.


Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame benyegeje urumuri rw'icyizere, umuhango wanitabiriye n'uhagarariye abadipolomate bakorera mu Rwanda, uhagarariye umuryango uharanira inyungu z'abarokotse jenoside mu Rwanda, IBUKA ndetse  núwari uhagarariye Umuryango wabapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo.


Urumuri rw’icyizere rukaba ari ikimenyetso cy’ubutwari bw’Abanyarwanda mu gukomeza kwiyubaka mu  myaka 27 ishize.


Kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bibaye mu gihe hari ingamba zidasanzwe zo guhangana n'icyorezo cya koronavirusi, ari na yo mpamvu Abanyarwanda basabwa kwibuka ariko bakomeza no kwirinda, gahunda n'ibiganiro byo kwibuka bakazajya babikurikira ku bitangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga.

ADVERTISEMENT





Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Like page yacu ya Facebook ari yo Rwandatoday.rw: Kuyigeraho Kanda hano:

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO


rowCount() > 0) { while($row = $stmt_ao->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?> rowCount() > 0) { while($row = $stmt_bo->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?>




Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021


Nature
by : Aline UWITONZE 19 April, 2021