ads

ads

ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR inkotanyi mu ntara y'amajyaruguru bibukijwe ko bakwiye kwishakamo ibisubizo bashingiye kumahirwe bafite

by Nsengiyumva Edouard 2 April. 2021 @rwandatoday Views


02042021133156IMG-20210402-WA0084.jpg
ADVERTISEMENT


Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kuba ba Rwiyemezamirimo mu gihe kiri imbere,kuri uyu wa gatanu taliki ya 02/04/2021 urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR inkotanyi mu ntara y'amajyaruguru batangiye urugendoshuri rw'iminsi ibiri mu karere ka Rulindo. 
Iterambere ry'urubyiruko rirambye ni ikifuzo cy'umuryango FPR INKOTANYI. aya ni amwe mu magambo yatangajwe na Madame NIRERE MARIE GORETH Visi chairperson wa Komite Nyobozi ya FPR INKOTANYI ku rwego rw'intara y'amajyaruguru ubwo yatangizaga uru rugendoshuri. 
ADVERTISEMENT

SINA GERARD umuyobozi wa Enterprise Urwibutso yifashishije ubuhamya mu rugendo rwe rwo kwiteza imbere kuva mu mwaka wa 1983 yasabye urubyiruko rwitabiriye uru rugendoshuri kuzataha bazi gukora imishinga.
yabivuze muri aya magambo:" umuntu waje aha ngaha azahave azi gukora umushinga Kandi azi n'umuco wo kwizigama." yakomeje aganiriza uru rubyiruko uko abantu babyaza umusaruro ibikorwa remezo bibegereye. aha yaberetse bimwe mu bicuruzwa amaze kugeraho bishingiye ku bitekerezo bigenda bivuka bishingiye ku biba bikenewe. nyuma yo gusogongezwa ku kwihangira imirimo no kubwirwa amwe mu masomo agenderwaho mu gukora business, basuye bimwe mu bikorwa binini binini Harimo uruganda rutunganya imitobe, urutunganya imikati, n'ahatungayirizwa amazi yitwa Akandi. Banasuye Kandi ubworozi bw'ingurube aho harimo ingurube ipima ibiro birenga 200. izo ngurube zirya zumva umuziki unyura mu mizindaro bashyize mu biraro byazo. SINA GERARD yavuze Kandi ko ibikorwa afite byamutwaye igihe kinini kugira ngo abigereho,  yagize ati:"Ibikorwa byose mureba ntabwo byaziye icyarimwe, nahereye kuri duke ariko ngakora ingendoshuri mu rwego rwo kureba iby'abandi bagezeho." yongeraho ko kwiga bisaba guhozaho. Urubyiruko rwasuye Ibikorwa by'ubworozi n'inganda bavuga ko ibyo babonye byabunguye ubumenyi bwinshi.
Masengesho Pierre Celestin umwe mu bitabiriye urugendoshuri yagaragaje amwe mu masomo yakuyemo aho yagize ati:" Burya ntakidashoboka, uwo ari we wese aramutse yabishatse yatera imbere. Turetse kugendera ku myumvire ishaje ivuga ko niba iwanyu bataraguze igare nawe utarigura. Nkaba nkuyemo ko ngomba gukora amasaha yose kugira ngo mbyaze umusaruro amahirwe igihugu cyacu kiza kimpa." Mu bigaragara abitabiriye iki gikorwa banyuzwe Kandi bagira inyota yo gukora cyane bishingiye ku mahirwe agarara iwabo mu ntara y'amajyaruguru. 

Kwita ku rubyiruko ni imwe mu ntego y'umuryango FPR INKOTANYI kugira ngo bubake ubushobozi bwabo bityo babeho biteje imbere ndetse bateza igihugu cyabo imbere. Uru rubyiruko rwitabiriye uru rugendoshuri rurenga 54 bakaba baturutse mu turere twose uko ari dutanu. Rwanifuje ko iki gikorwa k'ingirakamaro cyajya gikorwa nibura rimwe mu gihembwe kubera ko bahungukira byinshi.

Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Like page yacu ya Facebook ari yo Rwandatoday.rw: Kuyigeraho Kanda hano:

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO


rowCount() > 0) { while($row = $stmt_ao->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?> rowCount() > 0) { while($row = $stmt_bo->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?>




Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021


Nature
by : Aline UWITONZE 19 April, 2021