ads

ads

ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Nyiri ‘alimentation’ yamamaye ku izina rya "Chez Venant" yitabye Imana

by CHIEF EDITOR 18 March. 2021 @rwandatoday Views


18032021080045kabanda_venant_yitabye_imana-672e9.jpg
ADVERTISEMENT



Umucuruzi Kabandana Venant wari ufite amahahiro (alimentations) azwi nka Chez Venant yamamaye mu mujyi wa Kigali no mu mujyi wa Huye, yitabye Imana.


Ihahiro Chez Venant mu mujyi wa Kigali ryahoze iherereye hafi y’amasangano (Rond point) yo mu Mujyi rwagati munsi yo kwa Rubangura hafi y’inyubako ya MIC.


Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu mugabo wari ufite izina rikomeye yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2021 azize uburwayi.

Abana b’uyu mugabo babinyujije ku mbuga nkoranyambagaza, bagaragaje ko batewe agahinda n’urupfyu rw’umubyeyi wabo.


Umukobwa we Ariane Kabandana, abinyujije kuri Instagram yagize ati “ Papa ndagukunda, wabaye imfura ubuzima bwawe bwose, wabereye bose Intangarugero. Wari umubyeyi mwiza w’imfura, buri muntu wese yakwifuza kubera ko wari umugabo w’imfura w’Intwari. Waritanze cyane , wari umuntu mwiza birenze uko nasobanura ,nta kintu kibi na kimwe cyigeze kikuranga”.


Alimentation Chez Venant ni imwe mu zamamaye cyane i Kigali mu myaka yo hambere kuko abasirimu benshi ariho bakundaga guhahira.


Kabanda yari muntu uki?


Kabandana Venant ni umwe mu banyarwanda bashinze Boulangerie ikora imigati ikomeye guhera mu myaka ya 1980 kuzamura, mu gihe mbere y’aho akazi nkako, cyane cyane kakorwaga n’Abagereki n’Abahinde, n’abandi banyamahanga muri rusange.


Ni umwe mu Banyarwanda babikozemo amahugurwa barabyiga barabimenya, akabikora mu buryo bw’umwimereri (pain cuit au four). Yamenyekanye cyane ku mugati bitaga koloka.


Nk’abandi bose bakora imigati, yari afite umwihariko azwiho nk’uko buri muntu wese ukora ikintu agira akantu k’umwihariko (touche personnelle).

Yagiye azamuka mu ntera ava aho yakoreraga mbere hatoya, araguka, agera aho ashinga inzu yitwa Chez Venant, irimo café, aho bafungurira, yakira abaje kuharuhukira.


Chez Venant hari ihuriro ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’i Butare i Ruhande, n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye nka Groupe scolaire, ku Karubanda, EAV Kabutare n’abandi.


Abakozi bo hirya no hino niho bacaga kugura umugati batahana, cyangwa bakaharuhukira bafata ikawa, icyayi, amata n’ibindi. Urubyiruko rwakundaga kuhataramira ku mugoroba no mu mpera z’icyumweru.


Bamwe mu baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, bavuze ko tta mubyeyi wahacagaho adatahanye umugati w’abana kuko byari umuco w’imiryango yari yishoboye mu mujyi wa Butare.


Chez Venant yabaye inzu yagize uruhare rugaragara mu bikorwa bitandukanye, kuko abashingaga ingo, iminsi mikuru, ahanini niho bakirirwaga.

Kabandana yaje no kohereza murumuna we kwihugura mu byo gukora imihgati mu Bubiligi kugira ngo Boulangerie ikomeze itere imbere igere ku rwego rushimishije. Uko imyaka yagendaga yiyongera, Chez Venant hagendaga haguka cyane, haba ihuriro rya benshi.


Ikigo cyarakomeye gitanga akazi ku bantu benshi. Yazamuye imiryango myinshi yakoraga mu kigo cye. Yagize uruhare mu iterambere ry’umujyi wa Butare no mu mibereho y’abaturage bo muri ako gace. Nibwo yaje kwagura ashinga ishami n’i Kigali.


Kabandana yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iza no kuzahaza ibikorwa bye by’ubucuruzi. Nyuma yo kurokoka Jenoside yagize imbaraga zo gukomeza imirimo ye kugera aho atabarukiye, yari agifite Chez Venant i Butare.

ADVERTISEMENT





Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Like page yacu ya Facebook ari yo Rwandatoday.rw: Kuyigeraho Kanda hano:

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO


rowCount() > 0) { while($row = $stmt_ao->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?> rowCount() > 0) { while($row = $stmt_bo->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?>




Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021


Nature
by : Aline UWITONZE 19 April, 2021