ads

ads

ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Uwashaka kunyica yambura ate?Ingabire M. Immaculee asobanura uko umushoferi we yishwe

by CHIEF EDITOR 9 February. 2021 @rwandatoday Views


09022021134832image_750x_5c4848aed6c46.jpg
ADVERTISEMENT



Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee, yasobanuye iby’urupfu rw’umushoferi we wishwe mu cyumweru gishize, aboneraho n’umwanya wo gusubiza abavuga ko abamwishe bashakaga nyirabuja.


Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV dukesha iyi nkuru, Ingabire yavuze ko umushoferi we yishwe n’abantu basangiraga bakaza kurwana, yagerageza kubajyamo hagati ngo abakize icyo umwe yagombaga gukubira undi bikarangira ari we agikubise.


Yagize ati “Yaratashye koko hanyuma ageze mu nzira ahura n’abantu ubwo wenda baziranye baricarana baza gutongana abantu b’abasore b’amaraso ashyushye mukunda gutongana no kurwana bikazamo.


We rero ahaguruka abakiza abajya hagati noneho icyo umwe yari ateruye gukubita mugenzi we aba ari we agikubita yikubita hasi arapfa, kuko tugiye no gukoresha ibizamini twazanze yaragize ‘hemoragie interne’ yo mu mutwe (yaviriyemo imbere).”


Yakomeje agira ati “Ni ibyago gusa, ni umunsi w’umuntu uba wageze ariko ntaho bihuriye n’akazi, ntaho bihuriye nanjye, ntan’ubwo yari umuhini wanjye ngo ndi isuka ntaho bihuriye”.


Asubiza abavuga ko urupfu rw’uyu mushoferi we rufitanye isano na politiki, Ingabire yavuze ko ntaho bihuriye. Ati “Ariko njya nibaza abanyarwanda ubundi bazi politiki icyo ari cyo? Ibintu byose barabigira politiki? Ariko uwashaka kunyica akambura ni nde?


Mpora mu muhanda, mpora nicaye aha hanze no mu nzu mbaba gake uwashaka kunyica yambura ate, ese yaba anyicira iki?ikintu ubona cyakemuka muri uru Rwanda kuko unyishe ni igiki? Nta na kimwe”.


Uyu muyobozi wa Transparency Rwanda avuga ko kugeza ubu abishe uwo mushoferi we bamaze gutabwa muri yombi, gusha akavuga ko icyagaragaye ari uko nabo bamwishe Atari ikintu bagambiriye.


Uretse aba batawe muri yombi, Ingabire avuga ko azakurikirana akanamenya niba nyiri akabari banyweragamo ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze zaho barakurikiranwe, kuko ibyo byose byabaye hishwe amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Coronavirus

ADVERTISEMENT





Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Like page yacu ya Facebook ari yo Rwandatoday.rw: Kuyigeraho Kanda hano:

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO


rowCount() > 0) { while($row = $stmt_ao->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?> rowCount() > 0) { while($row = $stmt_bo->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?>




Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021


Nature
by : Aline UWITONZE 19 April, 2021