ads

ads

ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Yabujijwe n’ababyeyi gushakana n’umumasayi ‘usa n’inguge’ ababwira ko agiye kubana nayo mu ishyamba

by Aline UWITONZE 9 February. 2021 @rwandatoday Views


09022021133758masss.jpg
ADVERTISEMENT



Gaia Domicini, umuzungukazi ukomoka muri Colombia yafashe umwanzuro ukomeye wo kwima amatwi ababyeyi be bamubujije gushakana n’umwirabura w’umumasayi bamwita inguge, ubu babanye neza mu cyaro cyo muri Kenya.


Urukundo rw’aba bombi rwatangiye muri 2016 ubwo bahuriraga muri Kenya Domicini yaje mu bukerarugendo nk’abandi bose bakomoka mu bihugu byateye imbere.


Rwaje gushinga imizi, umukobwa afata umwanzuro wo kudasubira iwabo kugeza muri 2018 ubwo we n’umukunzi we bafataga umwanzuro wo kujya muri Colombia ngo bamenyeshe ababyeyi b’umukobwa ko bagiye gushing urugo, bagakora umuryango.


Bagezeho ngo ibyo baciraga inyeri byabahindukanye inkonda, ababyeyi b’umukobwa bamwamaganiye kure, bamubwira ko batifuza umukwe w’inguge.


Ubwo Domicini yaganiraga n’ikinyamakuru Nairobi Wire, yakibwiye ko kuba iwabo bataramushyigikiye bitamuciye intege ahubwo nawe yahise ababwira akamuri ku mutima, ati “Bakimara kumbwira ko umugabo wanjye batamukunze nahise mbasezeraho mbabwira ko ngiye kwibanira nawe mu ishyamba.”


Icyo ni nacyo gihe uyu mugore aherukana n’iwabo, kuko bahise bagarukana muri Kenya kubana nk’umugabo n’umugore mu cyaro umugabo akomokamo.


Magingo aya ni umugabo n’umugore bafitanye urukundo ruryohereye ndetse rushimwa na bose, by’akarusho kandi bakaba baranagize umugisha wo kubyarana umwana w’umukobwa.

ADVERTISEMENT





Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Like page yacu ya Facebook ari yo Rwandatoday.rw: Kuyigeraho Kanda hano:

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO


rowCount() > 0) { while($row = $stmt_ao->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?> rowCount() > 0) { while($row = $stmt_bo->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?>




Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021


Nature
by : Aline UWITONZE 19 April, 2021