ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Joe Biden yasinye amateka 15 ku munsi wa mbere nka Perezida wa Amerika

by RWANDATODAY 21 January. 2021 @rwandatoday 3K Views


21012021033841c11-5-57490.jpg
ADVERTISEMENT



Nyuma y’Ibirori byo kurahirira kuyobora Amerika byihariye igice kinini cy’umunsi wa Joe Biden, yinjiye mu Biro bye bishya muri White House nka Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, maze nta gutinda mu mayira, nk’uko yari yarabisezeranye, ahita asinya amateka 15 ya mbere nka Perezida wa Amerika.


Muri ayo mateka harimo asubiza Amerika mu Masezerano Mpuzamahanga agamije guhangana n’Ihindagurika ry’Ikirere, nk’imwe mu ngingo zikomeye Biden yuririyeho mu rugendo rwamugejeje muri White House.


Mu yandi mateka yasinye harimo iritegeka ko mu nyubako zose za Leta hagomba kubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus, zirimo kwambara agapfukamunwa no guhana intera. Iri teka rizubahirizwa n’abakozi ba Leta bose, abafitanye amasezerano na Leta ndetse n’abinjira mu nyubako za Leta bose.


Biden kandi yasinye amateka avuguruza ibyemezo bya Trump, birimo iteka ry’ibihe bidasanzwe ryari ryasinywe na Trump, ryatumye Amerika itangira kubaka urukuta ruyitandukanya na Mexique. Bivuze ko imirimo yo kubaka uru rukuta igiye guhagarikwa.


Mu kurengera ibidukikije, Biden yasinye iteka rihagarika iyubakwa ry’impombo zitwara peteroli ziyinjiza muri Amerika, ikintu yavuze ko kibangamiye umugambi wo kugabanya imyuka Amerika yohereza mu kirere ndetse n’umugambi wo gukoresha ingufu zisubira.


Biden kandi yasinye iteka rihagarika icyemezo cya Trump cyo gukumira abimukira baturuka mu bihugu by’Abarabu, ndetse yanasabye Leta ye kwita kuri gahunda izafasha abimukira bageze muri Amerika ari abana kubona ubwenegihugu bw’icyo gihugu.


Mu bindi Biden yatangaje ashaka gukora vuba, harimo gusinya itegeko riha Abanyamerika inkunga y’ingoboka, ingana na miliyari 1900$, aho bivugwa ko yatangiye imishyikirano n’abasenateri b’aba-Républicains kugira ngo icyo cyifuzo kizatorerwe ku bwiganze busesuye muri Sena, bityo gishyirwe mu bikorwa mu minsi 100 ya mbere ya Biden.


Amakuru kandi avuga ko Biden yiteguye kwiga cyane ku kibazo cya Koreya ya Ruguru, aho abagize Leta ye bavuga ko iki kibazo cyarushijeho gukaza umurego kuva Trump yagera ku butegetsi.


Bivugwa ko Biden ashaka kuzakorana n’u Bushinwa mu gukemura iki kibazo, n’ubwo abenshi mu bagize Leta ye bavuga ko gukorana n’u Bushinwa muri ibi bihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza bizagorana.


Biden arateganya ko mu minsi 100 ya mbere, Amerika igomba gusubira mu bihugu bigize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ndetse ikazagira uruhare rufatika mu kongera kuyobora uwo Muryango.


Nyuma yo gusinya aya mateka, Biden yavuze ko iki ari igikorwa “cyihutirwa cyane, ndakeka nta gihe gihari cyo guta, tugomba gutangira gukora aka kanya”.


Biden kandi yavuze ko yasigiwe urwandiko na Trump, gusa ntiyatangaje ibyo yamwandikiye kuko byari “ibanga ryacu gusa”, ariko akazabitangaza “nyuma yo kugirana ibiganiro nawe”.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links