ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Tuyizere Happy yiyemeje kujya afasha Abanyarwanda bose bifuza kujya gusura i Burayi no guhahirayo - SOMA INKURU IRAMBUYE UMENYE UKO BIZAJYA BIKORWA

by RWANDATODAY EDITORIAL 14 January. 2021 @rwandatoday 6K Views


140120212226017cb27372-ae0b-4040-ac51-0bdf9ecac528-222c2.jpg
ADVERTISEMENT


Umunyarwandakazi Tuyizere Happy utuye mu gihugu cy’u Bufaransa, amaze igihe atekereza uko yafasha Abanyarwanda bagenzi be yasize mu gihugu, bakajya babona ibintu byiza bifuza i Burayi ariko bakabibona hafi yabo. Ni muri urwo rwego yashinze ikigo gifite icyicaro mu Bufaransa ariko kikagira ishami i Kigali aho abantu bazajya baca bagatumiza ibintu bitandukanye bifuza kugurira i Burayi. Azajya anabafasha kandi kubona VISA byoroshye bajya mu bihugu by’i Burayi.


Uyu munyarwandakazi yakuriye mu Rwanda ndetse ahiga amashuri yose kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, aza kujyanwa mu Bufaransa no gushaka kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza aho yaje gushakanira n’Umufatansa ndetse abona ubwenegihugu bw’iki gihugu cy’i Burayi, gusa umutima yakundaga u Rwanda wakomeje kumuhatira kugira icyo yakora mu gihugu cye cy’amavuko.


Happy Tuyizere asobanura ko we n’umugabo we, bagiye bafasha Abanyarwanda batandukanye babaga bamutumye kubagurira ibintu i Burayi, baza kugera aho babona ko ababikeneye ari benshi bibatera gushinga ikompanyi igurira Abanyarwanda ibintu i Burayi ikanafasha ababishaka kubona Visa zo kujya mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (European Union).



Uyu ni umugabo we bafatanya mu gushakira ibisubizo Abanyarwanda bifuza kujya i Burayi cyangwa guhahirayo

ADVERTISEMENT

Nyuma yo kubona bigoye gukorera mu Bufaransa gusa, yatangije ishami i Kigali aho ibicuruzwa abantu bifuza bazajya babimutuma nawe akabigeza muri iryo shami abinyujije ku bo bakorana i Kigali, mu ishami riri mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.

Avuga kandi ko ibiciro byabyo bizajya biba ari bito ugereranyije n’ubwiza bwabyo, kuko ngo ntaho bihuriye no kuba umuntu yabyitumiriza i Burayi. 


Uretse ibyo kandi, iryo shami riri i Kigali rizajya rinafasha ababyifuza kujya i Burayi banabishingire (Prise en charge) kugirango babone VISA byoroshye kandi mu gihe gito. Avuga kandi ko atari ngombwa ko abantu bifuza ibintu bihambaye kuko n’uwakenera akantu koroheje yakabatuma bakakamugezaho mu gihe gito.



Izi ni serivisi zitandukanye batanga ndetse hakabaho n’umwirondoro ubashaka yababonaho



Tuyizere Happy  ufite umugambi mwiza wo kuzajya afasha abanyaRwanda kujya gutura i Burayi no guhahirayo bitabagoye



INKURU DUKESHA WWW.UKWEZI.COM


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links