ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

UGANDA: Abayobozi b’amadini barasaba Leta gusubika amatora

by FRATERNE MUDATINYA 24 December. 2020 @rwandatoday 9K Views


24122020040712cleric-data.jpg
ADVERTISEMENT



Igihugu cya Uganda kimaze iminsi murugendo rwo gutegura amatora y’umukuru w’igihugu uzayobora iki gihugu muri manda igiye gukurikira aho abakandida bakomeje gahunda yo kwiyamamaza kugirango hazatorwemo umwe uzayobora iki gihugu. Nubwo ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeje ariko, icyorezo cya covid-19 cyugarije isi nacyo gikomeje gukaza umurego ndetse no guhitana imbaga nyamwinshi hirya no hino Ku isi. ndetse muri iki gihugu naho usanga hari ubwandu bukabije bikaba birimo kugorana kwiyamamaza kuko bihuruza abantu benshi bigatuma barenga ku mabwiriza yo kwirinda covid 19.


Bamwe mu banyamadini bo muri Uganda, bayobowe na Arkiyepiskopi wa Kampala Dr Cyprian Kizito Lwanga, basabye guverinoma gusubika amatora ya perezida nibura imyaka itatu.Inama nkuru y’abakristu ba Uganda (UJCC) irashaka kandi ko Itegeko Nshinga ryahindurwa kugira ngo Perezida Museveni akomeze gutegeka muri iki gihe cy’isubikwa ry’amatora.Nkuko Dr Lwanga abitangaza ngo abanyapolitiki ntibakurikiza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, hakaba hateganijwe ko hashobora kuzapfa abantu benshi nyuma y’amatora.


Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zirimo kugirira nabi Abagande. Ati: “Turabizi ko Itegeko Nshinga rivuga niba amatora asubitswe, Perezida w’inteko ishinga amategeko afata guverinoma.  Ingingo ya 259 y’Itegeko Nshinga yemerera Inteko ishinga amategeko guhindura amategeko.  Turasaba Inteko Ishinga Amategeko kwicara igahindura  Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Museveni akomeze kuyobora  igihugu mu gihe cy’imyaka itatu y’isubikwa ry’amatora.


Komisiyo y’amatora yabujije imyigaragambyo kandi itegeka umubare w’baza gushyigikira abiyamamaza  wemewe  kugera kuri 200 nka gahunda ya  guverinoma yo gukumira ikwirakwizwa rya coronavirus.nubwo bimeze bityo ariko , kuva ibikorwa bya politiki byatangira abanyapolitiki benshi barenze kuri aya mategeko.Abashinzwe umutekano bakoresheje kandi ibyuka biryana mumaso ndetse n’amasasu  kugira ngo batatanye abashyigikiye abiyamamaza, cyane cyane abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi.


Hagati aho,iki gitekerezo  cya UJCC cyaje nyuma y’amasaha make Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko abantu 526 banduye Covid-19 kuko ubwandu bugera kuri 31.910 hamwe na 238 bapfa kuva muri Werurwe uyu mwaka ubwo iki cyorezo cyemezwa bwa mbere muri iki gihugu.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 8 January, 2021




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links