Kigali : Abatega imodoka zijya hirya no hino mu ntara bajyanywe i Nyamirambo
by RWANDATODAY 24 December. 2020 @rwandatoday 10K Views
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’inzego zirimo Polisi y’Igihugu ari nayo ishinzwe umutekano wo mu muhanda, bwafashe icyemezo cy’uko abaturage batega imodoka bava I Kigali berekeza mu Ntara barajya kuzitegera I Nyamirambo.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko muri Gare ya Nyabugogo hari abantu benshi, ibintu byakomeje kuba ingorabahizi mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19.
Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru by’umwihariko ku wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020, abantu benshi bakomeje gutega imodoka bava mu Mujyi wa Kigali bajya kwifatanya n’abo mu miryango yabo gusoza iminsi mikuru irimo Noheli iteganyijwe ku munsi w’ejo ndetse n’Ubunani buzaba mu cyumweru gitaha.
Ubwinshi bw’abantu bwagaragaye muri Gare ya Nyabugogo ku wa Gatatu ndetse no mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bimwe mu byatumye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bushyiraho ingamba zo kugabanya umuvundo ushobora guha icyuho ubwandu bwa Coronavirus.
Muri urwego rwego ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahise bwimurira imodoka zitwara abantu mu Ntara kuri stade ya Kigali iri i Nyamirambo.
Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!
WAKANDACLOUD.COM ver. 1.0
Contact
Join Us
Links