CANADA: Umuhanzi w'umunyaRwanda witwa Jean The Hustla yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘I can't Breathe’ -YUMVE
by FRATERNE MUDATINYA 16 December. 2020 @rwandatoday 5K Views
Jean The Hustla ni umuhanzi w’umunyarwanda utuye muri Canada,akaba umwe mu bahanzi bake b’abanyarwanda batuye muri Canada. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘I can't Breathe"
Iyi ndirimbo Jean the Hustla yashyize hanze ni indirimbo yabanjirije izindi nyinshi cyane yarangije gukora zizaba zigize album ari gukoraho nubwo ataratangaza izina ryayo. Nkuko yabitangarije Rwandatoday.rw, ngo iyi album izaba inariho indirimbo yakozwe na Pastor P izajya hanze vuba.
Umuhanzi w'umunyaRwanda ukoresha amazina y'ubuhanzi azwiho ko yitwa Jean The Hustla ukorera muziki we mu mujyi wa Montreal yashyize hanze igihangano gishya yise "I can't Breathe" Yakoranye n'abastar batandukanye aribo "Abo Jeanthehustla we wo mu Rwanda,
Tima wo mu Rwanda,
Danny Beau wo mu Burundi,
Kevin Boy wo muri Cameroun
T-Klassiq wo muri Nigeria,
Suzzi wo muri Nigeria,
Prince Ajayi wo muri Nigeria na
Sean Brizz wo mu Rwanda.
Mukiganiro yagiranye n'ikinyamakuru gikorera kuri murandasi gikorera mu Rwanda cyitwa www.rwandatoday.rw yadutangarije ko icyatumye ashyira hanze iyi ndirimo ko byatewe n'urukundo yari afitanye naba bastar batandukanye bahitamo kwishyira hamwe kugira ngo bahuze imbaraga bakorane igihangano kizaba icyumwaka ku Isi.
Yasoje avuga ko icyambere cyibanze cyatumye yifatanya nabandi bahanzi batandukanye ko kwari ukugira ngo buri wese agire icyo yavuga kumwirabura wishwe akandagiwe kugikanu n'umu Police wo muri America ntakintu yakoze buri wese agire icyo yabivugaho.
Jean the Hustla nubwo asanzwe akorera indirimbo zose mu gihugu cya Canada yemera ko muzika y'u Rwanda imaze gutera imbere akaba ari nayo mpamvu yafashe icyemezo cyo gukorerwa zimwe mu ndirimbo ze n'abatunganya muzika bo mu Rwanda bafite amazina akomeye mu Rwanda rwamubyaye.
Uyu muhanzi Jean The Hustla yari asanzwe aririmba mu itsinda ry'abasore b'abanyarwanda ryitwaga Jayels Family risanzwe rikorera muzika yabo muri Canada ari naho akorera muzika ye umunsi kuwundi.
Kandi iyi ndirimbo yatunganyijwe nawe afatanyije na Producer Sean Brizz ukorera mu Rwanda itunganyirizwa muri studio ye bwite ikorera muri Canada muri Studio yise JF Studio.
Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!
WAKANDACLOUD.COM ver. 1.0
Contact
Join Us
Links