ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Menya ibihembo bikomeye bizahembwa bazegukana amakamba muri Miss Rwanda 2021

by Edouard Nsengiyumva 13 December. 2020 @rwandatoday 3K Views


131220201006152021-Hyundai-Creta-with-new-exterior-design-610x405.jpg
ADVERTISEMENT


Ubwo ejo ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje byinshi byagiye byerekana y’uko uko imyaka ishira rigenda ritera imbere mu byatunguye abanyamakuru benshi bari bitabiriye ikiganiro n’ibijyannjye n’amakamba yongerewemo ndetse ibihembo bihebuje abo banyampinga bose bazahembwa mu gihe cy’umwaka wose bazamara bambaye ayo makaba
Muri iyi nkuru rero uyu rero twahisemo kubabwira bimwe mu bihembo ba banyampinga bazahambwa nkuko byagarutsweho n’umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up Miss Nimwiza Meghan,
Abakobwa 20 bazitabira umwiherero ‘Boot Camp’ wa Miss Rwanda 2021 uzabera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bazamenyekana ku wa 20 Gashyantare 2021. Umuhango wo guhitamo aba bakobwa uzabera ahasanzwe habera imurikagurisha ‘Expo Ground Gakondo’.
Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 azamenyekana ku wa 20 Werurwe 2021, mu muhango ukomeye uzabera muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.
Ibihembo bizahabwa abakobwa bazegukana amakamba muri Miss Rwanda 2021:
ADVERTISEMENT

1.Ibihembo kuri Miss Rwanda 2021:
-Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 30 Frw
-Mu gihe cy’umwaka umwe azahembwa miliyoni 9.600.000 Frw, bivuze ko ku kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw atangwa na Miss Rwanda Organization.
-Azishyurirwa (Bourse) kwiga muri Kaminuza ya Kigali (UOK)
-Umushinga we uzaterwa inkunga n’ikigo Africa Improved Food [AIF]
-Azahabwa ‘Lisansi’ y’umwaka wose izatangwa na sitasiyo Merez Petroleum
-Azahabwa internet y’umwaka wose izatangwa na TruConnect Rwanda
-Mu gihe cy’umwaka umwe azatunganyirizwa umusatsi na Keza Salon
-We n’umuryango we mu mpera z’icyumweru bemerewe gutemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.
-Yemerewe ifunguro mu gihe cy’umwaka wose muri Café Camellia
-MTN Rwanda izamuha telefoni igezweho ‘Smarth Phone’
2.Umukobwa uzegukana ikamba ry’Igisonga cya mbere
-Azahembwa miliyoni 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers
-Azishyurirwa (Bourse) muri Kaminuza ya Kigali (UOK)
-Mu gihe cy’amezi atandatu nu mpera z’icyumweru yemerewe gusohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata
3.Igisonga cya kabiri
-Volcano Express izamuheemba 1.800.000 Frw
-Azahabwa ‘Bourse’ yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali
-Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru yajya asohoera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atatu
4.Umushinga urimo agashya ‘Innovative Project’
-Azajya ahabwa 500.000 Frw buri kwezi angana na miliyoni 6 Frw mu gihe cy’umwaka umwe azatangwa na Banki ya Kigali (BK)
-Umushinga we uzakurikiranwa anahabwe ubufasha mu by’imari na BK
-Azahabwa ‘Bourse’ yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali
5.Nyampinga w’Umurage [Miss Heritage]
-Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd

-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali
-Azanafashwa na IGIHE Ltd mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco Nyarwanda n’Indangagaciro zawo
5.Nyampinga wakunzwe kurusha abandi [Miss Popularity]
-Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na MTN Rwanda
-Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa na MTN Rwanda
-Internet y’umwaka wose izatangwa na MTN Rwanda
-Azajya ahamagara ku buntu nabyo bizatangwa na MTN Rwanda
-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali
6. Umukobwa wabaniye neza bagenzi be [Miss Congeniality]
-Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Peters Bakers
-Azahabwa na Bourse ya Kaminuza ya Kigali
7.Umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic]
-Azahabwa 1.800.000 Frw [umuterankunga ntaramenyekana]
-Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali
8.Umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner]
-Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na HDI Rwanda
-Azahabwa Bourse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 8 January, 2021




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links