ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Kigali hotel yafatiwemo abasinzi ijana ihita ifungwa - Amafoto

by FRATERNE MUDATINYA 8 November. 2020 @rwandatoday 6K Views


08112020205935fe48b5e70ad0e5e8cdb58cb2b7414d3b.jpg
ADVERTISEMENT


Abaturage basaga100 biganjemo urubyiruko bafatiwe muri Hotel ya Landmark Suites yo mu karere ka GASABO,umurenge wa Kinyinya barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID19 ndetse harimo n'abasinze ihita ifungwa, abafashwe bacibwa amande.

Gasabo: Hotel Landmark Suites hafatiwemo abasinzi 100 mu ijoro ihita ifungwa

Aba baturage 100 baguwe gitumo na Polisi y'igihugu mu rukerera rwo kuri uyu wagatandatu ushyira ku cyumweru.

Byari mu  masaha ari hagati ya saa sita z'ijoro na Saa kenda. Bafashwe banywa inzoga, babyina, banegeranye .

Abafashwe bajyanwe kuri stade ya ULK,  bamwe bari basinze bavuga urutava mu kanwa ku buryo byari bigoye ku bavugisha kuko batukanaga.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko abafatiwe muri hotel ya Landmark SUITE barimo banywa inzoga amasaha yarenze ku buryo ba nyiri hotel baguwe gitumo batangira gutanga imfunguzo z'ibyumba  kuri buri wese bagamije kuyobya uburari. 

Cyakora byaje kugenzurwa basanga abahawe ifunguzo batari ku rutonde rw'abanditswe bagomba kurara muri iyo hoteli.

"Iyo uvuganye na ba nyir'ihotel barakubwira ngo habaye ubukwe ariko ubukwe bwarangiye saa kumi n'ebyiri ntibuba ngo bugeze saa sita saa saba z'ijoro ubwo polisi yaririmo ikora igikorwa ifatiramo abantu,ikindi iyo urebye ibinyabiziga biri ahangaha ntabwo arai abantu bari baje gutaha ubukwe kuko bwari bwasoje abantu batashye,icya gatatu iyo ugeze aha barakubwira ngo abantu bari mu ihoteli bafashe ibyumba,iyo ufashe urutonde rw'abantu 40 bafite ibyumba ugafata abandi barenga 100 bavuga ko bafite imfunguzo z'ibyumba batari ku rutonde bikwereka ibintu byo kubeshya mu buryo buhambaye"

Abashwe barenze kuri aya mabwiriza baciwe amande mu buryo butandukanye  ndetse hotel irafungwa.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 8 January, 2021




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links