ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Muhanga: Abantu batanu barimo n’uruhinja bahitanywe n’ikirombe

by SHEMA THIERRY KEVIN 6 November. 2020 @rwandatoday 6K Views


06112020135001muhanga_district_2.jpg
ADVERTISEMENT


Abantu batanu barimo n’uruhinja rw’amezi ane bo mu Karere ka Muhanga bitabye Imana bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko cyari cyarafunzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yatubwiye ko abinjiye mu kirombe barimo n’umugore uhetse urwo ruhinja bagwiriwe n’ikirombe batanu bakahasiga ubuzima abandi babiri bakaba barokotse.

Kayitare avuga ko amakuru yamenye ari uko abapfuye bari baje gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bazwi ku izina ry’abanyogosi, ariko ataramenya uko urwo ruhinja rwaba rwabajemo.

Hari andi makuru avuga ko abo bantu bari baje kuvoma amazi yo kuyunguruza umucanga bakuramo amabuye y’agaciro ikirombe kikaba cyaba cyabagwirije bacyugamyemo.

Iyi mpanuka ibaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020 ikaba yabereye mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga. Imirambo y’abapfuye yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

Babiri bakomeretse na bo bahise bajya kwitabwaho n’abaganga, aba bakaba ari bo bitezweho gutanga amakuru y’impamo y’uko impanuka yagenze.
ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 8 January, 2021




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links