ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Rwanda: Abayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB) bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye

by FRATERNE MUDATINYA 2 November. 2020 @rwandatoday 11K Views


021120201808276ffedbeb393d4f74850b6af11974dbea.jpg
ADVERTISEMENT



Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Abayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB) bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye. Muri abo harimo umuyobozi Mukuru n’umwungirije.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko abahagaritswe ari Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) na Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).


Hashize iminsi abarimu bo hirya no hino mu gihugu bavuga ko ibijyanye no gushyira mu myanya abarimu birimo ibibazo. Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) nabyo giherutse kugaragaza ko ibi bibazo bitarakemuka mu gihe itangira ry’amashuri ryo ryaburaga iminsi micye.

ADVERTISEMENT

Hashize iminsi ibiri REB itangaje ko muri rusange abarimu batsinze bari bategereje guhabwa imyanya bangana na 7800 barimo 3753 bo mu mashuri abanza na 4047 bo mu mashuri yisumbuye. Abashyizwe mu myanya bose ni 4657 barimo 3687 bo mu mashuri abanza na 970 bo mu mashuri yisumbuye.


Abatarashyizwe mu myanya bose ni 3143 barimo 66 bo mu mashuri abanza na 3077 bo mu mashuri yisumbuye. REB kandi yatangaje ko gushyira abarimu mu myanya ni urugendo rukomeje.


Itangazo ryashyizwe kuri twitter:




ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 8 January, 2021




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links