Gakenke:Abayobozi b’ibigo barasaba ababyeyi batari bohereza abana ku ishuri kubikora vuba kugira ngo bitegure neza ibizamine
by Edouard Nsengiyumva
2 November. 2020
@rwandatoday 5K Views
Ibi babisabye mugihe amashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu yatangiye isubiramo ry’amasomo ritegura abanyeshuri kuzakora ibizamine bisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020/2021 nk’uko biteganwa n’ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
Abarimu batangiye gutegura abana bazakora ikizamine gisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2020/2021
Abazakora ibyo bizamine bakaba ari abanyeshuri batangiye kuri uyu wa mbere biga mumwaka wa gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza,ndetse n’umwaka wa gatatu uwa gatanu n’uwa gatandatu w’ayisumbuye.
ADVERTISEMENT

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mbuga riherereye mumurenge wa Nemba NDACYAYISENGA Scolastique yadutangarije ko imyiteguro yakozwe hakiri kare cyane ko bari bariteguye,yagize ati’’Ndashimira ababyeyi bohereje abana babo ku ishuri,yakomeje asaba n’abarezi gukomeza kwegera ababyeyi bafite abana bakabakangurira kubohereza ku ishuri kugira ngo batazasiga inyuma mumasomo.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nemba UWINEZA Scolastique yatangaje ko mukigo ayobora bagize umwanya uhagije wo gutegura uburyo bwiza bwo gufasha abana kurwanya coronavirus,Ati’’Murumva ko ntakabuza bana bahise batangira isubiramo murwego rwo kugira ngo tubategure neza hakiri kare’’.
Uyu muyobozi yakomeje asaba ababyeyi kohereza abana ku ishuri murwego rwo kugira ngo batangirane n’abandi kugira ngo bazatsinde ibizamine kandi neza.
ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT