Gakenke:Urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu murenge wa Coko boroje abaturage inka
by Nsengiyumva Edouard
30 October. 2020
@rwandatoday 6K Views
Kuri uyu wa kane Urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Coko bubakiye umuturage wari warasenyewe n'ibiza inzu,bamwubakira igikoni,ubwiherero n'umurima w'igikoni,sibyo gusa kuko bahaye umuturage utishoboye inka.
Mukamugisha Drocelle umubyeyi w'imyaka 55 utuye mukagari ka Nyanza mumudugudu wa Gikamba mumurenge wa Coko yatanganje ko yishimiye inzu uru Urubyiruko rw'abakorerabushake rwamwubakiye akaba abonye inzu yo kubamo,yakomeje ashimira abayobozi bakuru b'Igihugu cyacu barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika bakomeje Kubakira icyizere Urubyiruko bakarutoza indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda.
ADVERTISEMENT

Mugenzi we NSHIMIYUMUREMYI Norbert wahawe inka we yagize ati uru rubyiruko turarushimira cyane kubikorwa byiza bakomeje kutugezaho,iyi nka bampaye ngiye kugenda nyorore neza kuburyo nanjye nzoroza abandi,kandi umutima mwiza ubaranga bazawuhorane .

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage UWIMANA Catheline yasabye Urubyiruko rw'abakorerabushake gukomeza gukorera kuntego kandi bagaharanira kuba abambere mubikorwa byiza,ati"rero rubyiruko mwrinde kugaragarwaho n'ingeso mbi nk'ubusambanyi,ubusambo kugira ngo mubere abandi icyitegererezo".Ati"turashaka urubyiruko ruteye imbere kugira ngo n'abo bose baza babashukisha udufaranga duke bajye babura aho babahera".
Yakomeje abasaba kwiteza imbere kugira ngo n'umuntu ubashaka amenye aho abashakira.Yagize ati ibikorwa byiza mukora igihugu kirabibona kandi icyiza cyabyo nuko muba mukorera igihugu cyanyu,
Twamaze kubona ko turamutse dufashije urubyiruko twaba turimo kubaka igihugu,kuko mwabitugaragarije mukusanya muri duke mufite mugafasha abaturage.

Uru rubyiruko rw'abakorerabushake rwubatse umurima w'igikoni
ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT