ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umupolisi Yishwe N’Isake Imuteye Icyuma Cyari Cyiyiziritseho

by Aline UWITONZE 28 October. 2020 @rwandatoday 3K Views


28102020065632115096267_gettyimages-1348499071485893378.jpg
ADVERTISEMENT


Mu gihugu cya Philipine, haravugwa inkuru y’Umupolisi wishwe n’Isake yari iziritsweho icyuma gifite ubugi butyaye cyane. Uyu mupolisi yapfuye nyuma y’Uko yari agerageje guhagarika Umukino wari uri kuba w’Amasake arwana, maze imwe imukata umutsi wo ku itako ahita yitaba Imana.

Ubusanzwe kubera icyorezo cya Corona virus cyibasiye isi kidasize na Philippine, cyatumye leta yo muri iki gihugu ihagarika bimwe mu bikorwa n’Imikino itandukanye, harimo n’uyu w’Amasake arwana aziritseho ibyuma unakundwa n’Abatari bake muri iki gihugu.

Ubwo hamenyekanaga Amakuru ko hari Abantu bateguye uyu mukino, ndetse ukaba wari uri kuba, byatumye umupolisi umwe ajya guhagarika ibyo bikorwa kuko bitarasubukurwa na leta. Agezeyo yasanze izo sake ziri kurwana koko, agenda azisanga asa nushaka kuzihagarika, imwe muzari ziri kurwana iramusatira ihita imukata ku itako maze ikata umutsi, bituma ava amaraso menshi.

Yahise yihutanwa kwa Muganga, agezeyo nta minota ibiri yamaze kuko yahise yitaba Imana akigezwayo.

Nkuko Igitangazamakuru cyo muri Philippine, Philipine Agency News cyabitangaje, ngo uyu mukino ubusanzwe uba ku minsi yo ku Cyumweru, ndetse no mu minsi mikuru n’iy’ibiruhuko, ndetse bikaba ari uko byahawe u urenganzira na leta, ngo gusa kuri iyi nshuro byabaye nta burenganzira bwatanzwe kuko hari icyorezo cya Corona virus ka.di gishobora gukworakwizwa hatabayeho kwirinda.

Nkuko kandi Umuyobozi wa Polisi mu gace byabereyemo yabitangaje, ngo ni ubwambere abonye Umupolisi wishwe n’isake, ku myaka 25 amaze mu gipolisi. Avuga ko ari inkuru ibabaje cyane, kuko Polisi ibuze Umuntu.

Ubusanzwe iyi mikino ni yo kurwana k’Amasake, ni imikino yemewe na leta y’iki gihugu, ariko igakinirwa mu gace kabiherewe uburenganzira na leta. Batatu mu bateguye uyu mukino batawe muri yombi, Abandi batatu baracyashakishwa, naho isake uko zarwanye ari zirindwi zaba zibitswe na Polisi.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 6 November, 2020








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links