ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Mugenzi Joseph ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi

by Aline UWITONZE 27 October. 2020 @rwandatoday 800 Views


27102020071115arton10259-a0a35.jpg
ADVERTISEMENT


Polisi yo mu gihugu cy’u Buholandi yataye muri yombi Umunyarwanda Joseph Mugenzi w’imyaka 71 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi m Rwanda muri Mata 1994.

Uyu mugabo bivugwa ko yahoze ari umukozi wa Banki akaba yari anafite inzu icuruza imiti mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi n’ishami rya Police yo mu Buholandi rishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga.

Joseph Mugenzi wari warashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, bivugwa ko ari umwe mu bashinze ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi buriho mu Rwanda rya FDU-Inkingi.

Uyu mugabo w’imyaka 71 y’amavuko yari yaratse ubuhunzi mu Buholandi mu mwaka wa 2000 gusa muri 2013 aza kwamburwa ibyangombwa byamwemereraga gutura hariya nk’impunzi.

Igihugu cy’u Buholandi gisanzwe kinatera inkunga u Rwanda mu rwego rw’Ubutabera, cyagiye gifata bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bamwe bakoherezwa mu Rwanda barimo nka Jean Baptiste Mugimba wahoze ari umunyamabanga wa CDR

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 6 November, 2020








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links