ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ba bakobwa bangije imyanya ya mugenzi wabo bajuririye imyaka 25 bakatiwe

by Aline UWITONZE 27 October. 2020 @rwandatoday 1K Views


27102020064439arton10254-0e1c3.jpg
ADVERTISEMENT



Abakobwa batandatu n’umusore umwe bakurikiranyweho gukubita umukobwa bakangiza bimwe mu bice by’umubiri we, bajuririye igihano cy’imyaka 25 bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Mu rubanza rw’ubujurire icyaha baregwa cyahindutse icyo gukubita no gukomeretsa bikabije aho kuba icy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi. 
 
Inteko y’Ubushinjacyaha yari muri uru rubanza yarahindutse kuko rwagiye ku rundi rwego kuko rwavuye ku rwego rw’Urukiko rw’Ibanze ubu rukaba ruri mu rukiko rukuru. Inteko y’Ubushinjacyaha iri kuburana ubujurire, ni yo yahinduye inyito y’icyaha, ivuga ko yabuze ibimenyetso by’icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi ahubwo ko yabonye iby’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije. Gusa uruhande rw’abaregwa n’ababunganira rwemera impinduka z’inyito y’icyaha ariko rukifuza ko cyaba icyo gukubita no gukomeretsa byoroheje aho kuba bikabije. Ku wa 16 Ukwakira 2020, Namiro Zayina na bagenzi be baburanye ubujurire bwabo. Babwiye urukiko rukuru ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwihanukiriye mu kubakatira imyaka 25 y’igifungo. Muhoza Connie umwe mu baregwa hamwe na Namiro Zaina wunganirwa na Me Niyondora Nsengiyumva yabwiye abacamanza ko we yumva icyaha yakoze yanakurikiranwaho n’inkiko, ari icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byoroheje. Uyu mukobwa yabwiye Umucamanza ko ashingira kuri raporo ya muganga yavugaga ko Mukamana Sandrine (wakubiswe) yamaze iminsi 15 adakora. Ati “Ntabwo raporo ya muganga yigeze igaragaza mu mibare ubumuga Mukamana Sandrine yagize.” Namiro Zaina ufatwa nk’uyoboye ririya tsinda, na we yabwiye Umucamanza ko igihano yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kiremereye kikaba kitajyanye n’ibyo yakoze. Ati “Nge numvaga nari gukurikiranwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byoroheje kuko nta mugambi twari dufite wo kwica Mukamana Sandrine kuko iyo tuza kuba dushaka kumwica ntabwo byari kutunanira kuko atari kunanira abantu barindwi bose.” Me Musirimu Jean Claude wunganira Umuhoza Rosine na Umurisa Gisele yasabye urukiko ko uru rubanza rwajyanwa kuburanishirizwa mu rukiko rwibanze rwa Nyarugenge kuko ari rwo rufite ububasha bwo kuburinisha ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byoroheje. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibivugwa n’abaregwa atari byo kuko ubwo bafatwaga bakiri mu bugezacyaha ubwabo bashinjanyaga bakanavuga uko icyaha bagikoze. Umushinjacyaha ati “Turasanga ibivugwa n’abaregwa ari ugushaka guhunga icyaha.” Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko kuba abaregwa barinangiye ntibasabe imbabazi, badakwiye kugabanyirizwa ibihano bahawe n’urukiko rwa mbere. Umucamanza yumvishe impande zombi yapfundikiye iburanisha avuga ko azasoma icyemezo cy’urukiko ku wa 09 Ugushyingo 2020. Tariki ya 17 Werurwe 2020, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabahamije icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi rubahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya 4,470,425 Frw, runategeka ko na Telephone z’abaregwa 6 zigomba gutezwa cyamunara, amafranga azivuyemo akajyanwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA
ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 6 November, 2020








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links