USA: Pastor Emmanuel A. Ganza yakoze agashya ashyira hanze indirimbo 2 icyarimwe harimo iyitwa 'Uri Uwera' na 'Ni wowe' anahishura agaseke ahishiye abakunzi be - REBA VIDEO YAZO
by FRATERNE MUDATINYA 21 October. 2020 @rwandatoday 6K Views
Pastor Emmanuel Amani Ganza ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Uri Uwera' nyuma y'iminsi micye asohoye 'Ni wowe' ikubiyemo ishimwe ku Mana ku bwa byinshi yakoze. Izi ndirimbo zombi zagiye hanze ziri kumwe n'amashusho yazo yatunganyijwe n'aba Producers b'abahanga.
Pastor Emmanuel A. Ganza yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Rwanda no muri Kenya. Ni umugabo ucishije macye, ukunda Imana n'abantu. Ni umuramyi wagize izina rikomeye mu karere mu muziki wa Gospel, akaba abifatanya n'inshingano za Gipasitori. Ni we watangije akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Itorero House of Grace International Church Worldwide rifite icyicaro muri Amerika. Ni 'Worship Leader', akaba umuhanzi ubarizwa muri label ye bwite yitwa Grace Centre (GC) ibarizwa muri New-York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Pastor Emmanuel A. Ganza yatangaje ko agiye kuzashyira hanze ibihangano byinshi cyane mu minsi iri imbere
'Ni wowe' uyu muramyi aherutse gushyira hanze, ni indirimbo ifite iminota 4 n'amasegonda 9. Amajwi yayo yatunganyijwe na Boris (Kigali-Rwanda) ndetse na Matthew Adams (Los Angeles-CA, USA). Amashusho yayo yatunganyijwe na Jijo Drumbeats (Nairobi-Kenya). Pastor Emmanuel A. Ganza yabwiye InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru ko muri iyi ndirimbo ye 'Ni wowe' ubutumwa nyamukuru burimo ari ububwira abantu ko ntawuhwanye n'Imana ndetse ko nta kintu na kimwe cyagereranywa n'Imana.
Ibihangano bye byose birimo inyigisho nziza cyane
Nyuma y'iyi ndirimbo, kuri ubu Pastor Emmanuel A. Ganza yamaze gushyira hanze indi nshya yise 'Uri Uwera' aririmbamo ko nta kindi afite yaha Imana uretse kuyiramya. Aba Producers barambuye ibiganza ku ndirimbo 'Ni wowe' ni nabo babirambitse kuri iyi ngiyi yasohoye 'Uri uwera'. Izi ndirimbo zombi zije zisanga izindi ze zinyuranye zakunzwe bikomeye, zihembura imitima ya benshi hirya no hino ku Isi. Uyu muramyi yadutangarije ko ari mu gihe cyo gukora cyane, akaba yariyemeje kugeza ku bwinshi ku bakunzi be indirimbo zinyuranye azagenda ashyira hanze mu minsi iri imbere.
'Ni wowe' imwe mu ndirimbo nshya za Pastor Emmanuel A. Ganza
REBA HANO 'NI WOWE' INDIRIMBO YA PASTOR EMMANUEL A. GANZA
REBA HANO 'URI UWERA' INDIRIMBO YA PASTOR EMMANUEL A. GANZA
Source:Inyarwanda.com
Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!
WAKANDACLOUD.COM ver. 1.0
Contact
Join Us
Links