ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

RURA yashyize ahagaragara ibiciro by'ingendo zo mu Rwanda rwose

by FRATERNE MUDATINYA 14 October. 2020 @rwandatoday 11K Views


14102020154156IMG-20201014-WA0234.jpg
ADVERTISEMENT


Kuri uyu munsi tariki ya 15/10/2020 nibwo RURA yatangaje ibiciro by'ingendo zo mu Rwanda kugira ngo bihite bikurikizwa.
ADVERTISEMENT

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje urutonde rw’ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali no mu zihuza Intara mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ibyo biciro bije bikurikira ibyemezo by’lnama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12 Ukwakira 2020, yanzuye ko Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zifite imyanya y’abagenda bicaye zemerewe gutwara 100% by’umubare wagenwe; naho bisi nini zikorera mu Mujyi wa Kigali zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abagenzi bicaye, na 50% by’abagenda bahagaze,
RURA yamenyesheje Abaturarwanda bose amabwiriza arebana n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, agomba kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020.

Muri ayo mabwiriza harimo kuba ibiciro by’ingendo byahinduwe ku buryo ingendo zihuza intara. igiciro cyagabanyutse kiva ku mafaranga 30.8 kigera kuri 25.9 ku kirometero (km) ku mugenzi, mu gihe izo mu Mujyi Kigali igiciro cyagabanyutse kiva kuri 31.9 kigera ku mafaranga 28.9 kuri km ku mugenzi.

Abagenzi barashishikarizwa gukomeza kwishyura ingendo bifashishije ikoranabuhanga.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zirashishikarizwa guhora zifunguye ibirahure, uretse mu gihe hari irnvura.


Abagenzi basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVlD-19 arimo gukaraba neza intoki bakoresha isabune n’amazi meza cyangwa urnuti wabugenewe (hand sanitizer) mbere yo kwinjira mu modoka na nyuma yo kuylsohokarno.

Abagenzi barasabwa kwambara neza buri gihe agapfukamunwa, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kandi bakubahiriza n’andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ashyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima.

Kompanyi zitwara abantu mu modoka rusange zigomba kugenzura buri gihe ko abagenzi bubahlriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bwa RURA bwashimangiye ko kutubahiriza aya mabwiriza bihanirwa.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 15 October, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links