ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Padiri ahisemo gutura Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul KAGAME indirimbo - YUMVE HANO AMAGAMBO AYIRIMO

by FRATERNE MUDATINYA 14 October. 2020 @rwandatoday 3K Views


14102020004029IMG_20201014_093701_325.jpg
ADVERTISEMENT


Munyabugingo Pierre Claver uzwi nka Padiri, ku myaka 47 akomeje kwigaragaza mu bikorwa bya muzika ndetse ngo ntateze kuyireka. Yamuritse indirimbo yitwa “Turashimira” ishimira Inkotanyi ayitura Perezida Paul Kagame.

Ubwo Abanyarwanda bose bari muri gahunda ya #Gumamurugo kubera icyorezo cya COVID-19, nyuma yo kwitekerezaho akanaririmba, yahimbye indirimbo ndetse ahita ayijyana muri studio birangira akomerejeho.

Yagize ati “Nakundaga kuririmba ngasubiramo indirimbo z’abandi, sinari nzi ko nanjye naba umuhanzi nkaririmba nkabishobora. Nabyiyumvisemo ubwo twari muri Guma mu rugo ni bwo nafashe icyemezo numva inganzo indimo” Niko guhaguruka atangira gutanga umusanzu we kugihugu ndetse no kwereka isi n'Abanyarwanda aho u Rwanda rwavuye naho rugeze ubu , Anaboneraho no gusaba urubyiruko ndetse n'Abanyarwanda muri rusange GUSIGASIRA IBYAGEZWEHO kugirango hatagira uwakongera kubihungabanya.
ADVERTISEMENT

Uyu mugabo wize muri Petit seminaire saint kizito zaza yanabaye umusirikare mu ngabo z’u Rwanda , Aho yabaye hose ngo yari yifitemo impano yo kuririmba ariko ataragana inzu zitunganya muzika.

Amaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa I miss you yahimbye akomoye ku nkuru mpamo y’abana yareze bagatandukanywa na Genocide yakorewe Abatutsi nyuma bakongera kubonana ariko Covid-19 nanone ikaba imbogamizi.

Yari aherutse gushyira hanze indirimbo indi ndirimbo yatuye umugore we amushimira ko yamubyariye abana beza ndetse amushimira urukundo amwereka buri munsi.

Yagize ati “Byabaye ngombwa ko ndirimbira umugore wanjye Denise, mbikora mu ibanga njya muri studio ndayikora ndetse nshyiramo n’abana banjye, ubwo nari ndi mu rugo ndayimwumvisha agwa mu kantu, arishima cyane kuko n’ubundi ni uwanjye iteka ryose”.

Yasoje yibutsa Kandi asaba abakunzi ba muzika mu Rwanda ko bakwiye kumuha ikaze no kuryoherwa n’ibihangano bye akomeje kubagezaho.


Munyabugingo Pierre Claver

Yasoje yibutsa Kandi asaba abakunzi ba muzika mu Rwanda ko bakwiye kumuha ikaze no kuryoherwa n’ibihangano bye akomeje kubagezaho.

KANDA HASI KURI LINK UBASHE KUMVA INDIRIMBO YE YAKOREYE MURI TANZANIA

Indirimbo Turashimira


KANDA HASI UBASHE KUREBA INSHYA YISE I MISS YOU:



ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 15 October, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links