ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze: Gitifu w'umurenge wa Busogo yahagaritswe by'agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza ry'imbitse

by FRATERNE MUDATINYA 23 September. 2020 @rwandatoday 2K Views


23092020005720Screenshot_20200923-094203.png
ADVERTISEMENT



Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru bwatangaje ko bwahagaritse by'agateganyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo bwana Nsengimana Aimable, watunzwe agatoki n’abaturage bavuga ko yafashe umuzamu wo ku ruganda rwenga inzoga akamushyira mu gice cy’inyuma cy’imodoka ye, kikaza kwifungura bari mu muhanda, agakora impanuka yatumye ata ubwenge.


Ibi ngo byabaye kuwa gatanu tariki 18 Nzeri 2020 ahagana saa cyenda n'igice z'amanywa(15h30), ubwo abayobozi bashakaga kwinjira mu ruganda rwenga inzoga Mbonyimana Fidèle w’imyaka 47 akoraho akazi k’uburinzi (bazwi nk’abasekirite), rukorera mu Byangabo, ngo bagenzure uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yubahirizwa.


Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze bwavuze ko uyu muyobozi abaye ahagaritswe by'agateganyo kugirango hakorwe iperereza ryimbitse ku bimuvugwaho, hatabayemo kuba yaribangamira.

ADVERTISEMENT

Amakuru avuga ko nyuma y’uko uyu musekirite agwiriye mu muhanda, habayeho ubwumvikane hagati ya Gitifu n’uwaguye mu muhanda n’umuryango we, akemera kumuvuza.


Andi makuru ariko akavugako habayeho gushaka kuzinzika iki kibazo bakeka ko kitazamenyekana kuko ngo ku ruhande rwa gitifu bumvaga ko byarangirira aho.




Umusekirite arwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 15 October, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links