ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze: Gitifu aravugwaho gutuma ucunga umutekano akomereka cyane

by FRATERNE MUDATINYA 22 September. 2020 @rwandatoday 7K Views


22092020024543Umusekirite-768x432.jpg
ADVERTISEMENT



Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze witwa Aimable Nsengimana aravugwaho kugira uruhare mu gutuma umwe mu barinda umutekano ku ruganda rukora inzoga yitwa Mera Neza ruri mu kagari ka Gisesero, akomereka cyane ubu akaba mu bitaro i Musanze.


Uyu mugabo niwe wakometse cyane

Amakuru amwe avuga ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Bwana Innocent Nsengimana  yageze ku ruganda rwa Mera Neza asanga umwe mu bashinzwe kuharinda yanze ko abakorera urwego rwa DASSO  binjira ngo barebe uko amabwiriza yo  kwirinda COVID-19 yubahirizwa.


Bivugwa ko yategetse ko bamushyira muri ‘boot y’imodoka’ ageze mu mugi irifungura agwa muri kaburimbo.

Ababivuga bemeza ko uyu mugabo ushinzwe umutekano ‘bamushyize muri boot aboshye.’


Uku kugwa muri kaburimbo ngo kwatumye aremba ubu ari mu bitaro bya Musanze.


Andi makuru twahawe n’umuntu uturiye aho ruriya ruganda ruherereye, atashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko uriya mukozi ushinzwe umutekano yatwawe imbere mu modoka ya Gitifu ageze imbere ahitamo kuyifungura arasimbuka ashaka gutoroka arakomereka.


Ati: “ Mu by’ukuri abantu bari kubikabiriza. Nonese koko wafata umugabo ukuze ukamushyira muri boot koko? Icyabaye ni uko yari ari mu modoka imbere akaza gusimbuka ashaka gucika agakomereka.”


UMUSEKE dukesha iyi nkuru wandikiye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Bwana Aimable Nsengimana umubaza icyo avuga ku bimuvugwaho, ariko ntaradusubiza.


Twamenye ko Aimable Nsengimana yahoze ayobora umwe mu mirenge ya Nyabihu.


source: umuseke

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 6 November, 2020








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links