ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abakinnyi babanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bitwaye gute mu mpera z’icyumweru?

by CHRISTIAN KARANGWA IRADUKUNDA 21 September. 2020 @rwandatoday 2K Views


21092020101104Ka.jpg
ADVERTISEMENT


Mu mpera z’iki cyumweru ama shampiyona y’umupira w’amaguru mu bihugu bikomeye hirya no hino kwisi yari yakomeje maze bamwe mu banyarwanda bakina hanze bafasha ama kipe yabo gutambukana umucyo bayatsindira ibitego.

 

Babiri(2) mubarenga batanu (5) babanyarwanda bakina hanze nibo babashije gutsindira ibitego amakipe yabo kandi bose bakina muri shampiona imwe ya Tanzania.

ADVERTISEMENT

Muri shampiyona yabaturanyi ya Tanzania, umukino wahuje ikipe ya Simba Sports Club na Biashara Mara United, umukinnyi Meddie Kagere yatsinze igitego ku munota wa 52 w’umukino muri 4-0 ikipe ye yatsinze muri uyu mukino.

 

Meddie Kagere utari aherutse kugirirwa icyizere n’umutoza cyo kubanza mu kibuga yatsinze igitego cyatumye abafana bamusabira kujya abanza mu kibuga ndetse agasimburwa ari uko ananiwe.


Ally Niyonzima ukinira ikipe ya Azam Fc, nawe yaje gufasha ikipe ye kwegukana amanota atatu(3), Nyuma yo gutsinda igitego kimwe (1) , ari nacyo gitego rukumbi cyabonetse mu mukino wabahuje na Mbeya City Fc ,umukino warangiye ari igitego kimwe (1) cya Azam Fc ku busa bwa Mbeya City Fc.

 

Djihad Bizimana ukinira Waasland Beverene we ntiyabashije gutsinda igitego muri bine kuri bibiri (4-2) batsinzemo Anderlect kuri uyu wa Gatandatu.

 

Muhire Kevin ukinira ikipe ya El Geish yo mu Misiri we ntiyabashije gukina no kwinjira mu kibuga mu gihe Yannick na Kevin Monnet-Paquet bo batigeze banagaragara no muri 18 biyambajwe n’amakipe yabo.

 

Yanditswe na CHRISTIAN KARANGWA IRADUKUNDA.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 15 October, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links