ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze: Uwubakishije amatafari asanzwe, yakoresheje inyubako irimo kwibazwaho na benshi

by FRATERNE MUDATINYA 20 September. 2020 @rwandatoday 16K Views


20092020042340IMG_20200919_110742_536.jpg
ADVERTISEMENT



Mu mujyi wa Musanze mu Murenge wa Muhoza ho mu Kagari ka Mpenge mu Mudugudu wa Mpenge uwitwa Munyentwali Desire yakoze agashya ko kubaka inzu ikavugwaho na benshi bitewe n'inyubako yakoresheje.


Iyi nyubako irimo kuvugisha abantu benshi amagambo bitewe nuko yubatse kandi izarangira itwaye amafaranga menshi kubera kubakisha sima gusa


Ku munsi wejo taliki ya 19/09/2020 nibwo umunyamakuru wa Rwandatoday.rw yageze kuri iyi nyubako irimo kuvugisha imbaga y'abantu asanga koko iyi nyubako abafundi barimo barimo kuyubaka aganira nabo bagira byinshi bamutangariza byerekeranye niyi nyubako itandukakanye n'izindi zose zubatswe muri uyu murenge.
ADVERTISEMENT

Umwe mubafundi twasanze barimo kubaka iyi nzu yadutangarije ko asanzwe azi kubaka inyubako nyinshi zitandukanye ko amaze imyaka isaga 6 akora akazi kubufundi kandi ko abizi neza adashidikanya ko ahantu hose ahawe akazi ko inyubako iyariyo yose ko asanze barimo kubaka ko ayubaka adashidikanya.



Inzu igeze kure y'ubakwa 


Umuturage waganiriye na Rwandatoday.rw witwa Gasana James (Izina twahinduye) yatubwiye ko nawe yatangajwe niyi nyubako uyu mugabo usanzwe y'ubakira amazu abantu batandukanye ko nawe naramuka agiye kubaka inzu ye ko azamushaka kubera ko yamubonyemo ubuhanga mukubaka amazu. Yakomeje atubwira ko mu murenge wose ko Desire ariwe wubatse inzu ikavugwaho n'abantu benshi cyane bitewe n'inyubako yakoresheje ndetse kandi ko iri nahantu heza cyane hanyurwa n'abantu benshi bitewe nuko yubatse kumuhanda.

Mukiganiro Rwandatoday.rw yagiranye na Munyentwali Desire, yadutangarije ko iyi nyubako yakoresheje ko yayikuye aho yubakishaga muri rizavu fose ahita ayubakisha inzu ye kugira ngo n'abandi bose bayimenye ko aho arimo kuyubaka ko ariwe ufite inyubako y'icyitegererezo irimo kuvugwaho n'imbaga. Yatubwiye ko kandi yise ubwubatsi muri Esitebe Busogo ibyitwa Travaux Public (Public Work? Yakomeje avuga ko yiteguye kubakira abantu bose bazamugana kubera ko afite uburambe mu kazi dore ko abimazemo 19.


Mu mudugudu wose ndetse n'umurenge wose nta muntu n'umwe ufite iyi nyubako uyu Desire yubatse uyifite

Hagataho abantu mwese mushaka ko yabubakira amazu yanyu muhawe ikaze kumugana kandi nabandi mwese mushaka kumuha akazi mushobora kumuhamagara kuri 0788854021 kandi mwanamwandikira kuri whatsApp cyangwa se mukamuhagara kuri terefoni.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twabashije guhamagara umuyobozi w'umudugudu kumurongo wa Telephone ntitwabasha kumufatisha kugira ngo tumubaze ibyerekeranye n'iyi nyubako irimo kwibazwaho n'abantu benshi ntitwabasha kumuvugisha bitewe na konegitiyo, gusa nitubasha kumufatisha turaza kubatangariza ibyo aratubwira mukanya cyangwa se andi masaha ari imbere turabibatangariza mukomeze kudukurikirana kugira ngo mubashe kumenya ibyo mudugudu Kanazayire aribuze kudutangariza



Munyentwali Desire afite uburambe bwo kubaka amazu amaze imyaka 19 y'ubakira abantu batandukanye mu Rwanda kandi yubakiye ibigo bikomeye ndetse n'abantu benshi batandukanye muri iyi myaka yose y'uburambe

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 15 October, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links