ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze: Umugabo aracyekwaho kwica umugore yari yarinjiriye amuteraguye ibyuma

by FRATERNE MUDATINYA 18 September. 2020 @rwandatoday 3K Views


18092020041917image_750x_5f620519cfca7.jpg
ADVERTISEMENT



Mu murenge wa Gataraga, akagari ka Mudakama umudugudu wa Mikingo; umugabo witwa Tuyisenge w'imyaka 23 arakekwaho kwica umugore we Uwurukundo Claudine w'imyaka 32 amuteye ibyuma kugeza apfuye. Aba babanaga mu buryo butemewe n'amategeko, nyuma y'uko uyu mugore apfakaye noneho akinjirwa n’uyu mugabo.


Iyi nkuru mbi  yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu ahagana mu ma saa cyenda n’igice (3h:30) aho byamenyekanye ubwo umwana wa nyakwigenda yahuruzaga irondo, nabo baza bagasanga umurambo we uri mu mbuga. Binjiye mu nzu basanganirwa n'amaraso ariko umugabo we ntawari uhari kuko yari yamaze gucika.


Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gataraga KABERA Canisius yemeje iby’aya makuru avuga ko ari yo, avuga ko bayamenyeshejwe n'umwana wa nyakwigenda uri mu kigero cy’imyaka icyenda yari yarabyaranye n'umugabo we wa mbwere nawe wapfuye. 


Yagize ati: "uyu mugore yari umupfakazi afite abana batatu maze uyu mugabo aramwinjira, babanaga mu buryo butemewe n'amategeko. Twamenye aya makuru rero tuyabwiwe n'umwana w'uyu mugore kuko ngo bajya kuryama batonganyeho gake bapfa telephone. Ubwo rero umugabo yabonye abana bamaze gusinzira aherako aramwica, umwana akangutse asanga amaze kumwica aramwikinga aromboka atabaza abantu, bahageze abumvise ahita yiruka aracika".


Akomeza avuga ko ku bufatanye n'abaturage ubu bari kumushakisha kandi ko abaturage bose ari cyo gikorwa barimo kuko ngo nabo byabateye ubwoba, kandi akaba asaba abaturage gukomeza guhanahana amakuru.


Ubu bwicanyi bwabaye muri aka kagari ka Mudakama ni ubwa kabiri mu gihe kitarenze iminsi ine kuko kuwa mbere w'iki cyumweru tariki 14.09.2020 mu mugezi uri Centre ya Kagongo, habonetse umurambo w'umugabo witwa MUNYAMBONERA Joseph wari umuyobozi wa C.S Nyabirehe bikekwako nawe yishwe akajugunywa muri uwo mugezi.


Umurambo w'uyu mubyeyi wishwe n’umugabo wari waramwinjiye ukaba wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma ngo harebwe neza icyamwishe

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 15 October, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links