ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

The Ben yaririmbye urwo abonye, maze Saa Moya ya “Bruce melody” nayo ibura aho imenera imbere y’igare ya “Mico ” muri Kiss Summer Awards 2020.

by Christian Karangwa Iradukunda 13 September. 2020 @rwandatoday 1K Views


rt.png
ADVERTISEMENT


Ku munsi w’ejo, kuwa 12 nzeri 2020, ku nshuro ya gatatu(3) hatanzwe ibihembo bya Kiss Summer Awards 2020, maze Bruce melodie atorwa nkumuhanzi w’impeshyi ku nshuro ye ya kabiri(2) mu nshuro eshatu(3) iri rushanwa rimaze riba.
Nkuko byari bisanzwe iri ni irushanwa rigizwe nibice bine(4),icy’umuhanzi mwiza,umuhanzi mwiza ukizamuka,indirimbo ikunzwe na produce mwiza.
Muri studio za Kiss Fm niho hatangiwe ibihembo byose aho mu cyiciro cy’indirimbo hatowe indirimbo Igare ya Mico ihigitse Do me ya Marina na Queen cha, Saa moya ya Bruce Melodie, Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie utibagiwe ubushyuhe ya Dj Pius afatanije na Bruce Melodie.
 
Mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka Kavin Kade yahigitse bagenzi be nka: B-Threy,Juno Kizigenza,Ariel Ways, na Calvin Mbanda maze atahana insinzi.
 

ADVERTISEMENT

Bruce Melodie w’umvikanye mu ndirimbo eshatu(3) muri eshanu(5) zari zihatanye, niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi w’impeshyi 2020, ahigitse abahanzi bakomeye nka: The Ben, King James , Platini na Nel Ngabo, igihembo yisubije kuko umwaka ushize nanone yari yaragitwaye.

Mu cyiciro cy’abatunganya indirimbo(Producer), Madebeats yaje kwisubiza uyu mwanya maze yegukana iki gihembo nyuma yo guhigika Producer Clement,Knoxbeat na Davydenko.
 
Dj Bob niwe wegukanye igihembo bise Lifetime Achievement Award , igihembo gihabwa umuntu wagize uruhare rukomeye mu gushyigikira no guteza imbere umuziki nyarwanda.


Yanditswe na Christian Karangwa Iradukunda.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links