ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Nyarugenge: Umuntu umwe Yishwe Arashwe

by FRATERNE MUDATINYA 4 September. 2020 @rwandatoday 9K Views


04092020152945114e35ca137405ea40749a420c934a3b.jpg
ADVERTISEMENT



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Nzeri 2020, ku ishuri ribanza rya Kimisagara riherereye mu karere ka Nyarugenge, humvikanye urusaku rw’ amasasu menshi bituma abaturage bahaturiye bashya ubwoba.


Umwe mu baturage uhamagaye Intwari.rw dukesha iyi nkuru, yavuze ko humvikanye amasasu nk’atandatu.

Ati"Ku ishuri ribanza rya Kimisagara hasigaye haragizwe mabuso mukanya humvikanye amasasu nk’atandatu, ubanza bari birutse ahari bityo bakabarasa".


Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenege, Ngabonziza Emmy, yemeje aya makuru abwura Ikinyamakuru Intwari ko hari umuntu umwe washatse gutoroka aho yarafungiye inzego z’umutekano zashaka kumugarura akazirwanya hanyuma akaraswa.


Ngabonziza ati"Nibyo hari umuntu warushatse gutoroka aho bari kubashyira mu buryo bw’agateganyo mu mashuri ya Kimisagara, aho yasimbutse inzu hanyuma arwanya inzego z’umutekano, akomeretsa umupolisi umwe bituma araswa ahita apfa".


Hashize iminsi bivuzwe ko amashuri ya Kimisagara yatangiye gufungirwamo abantu hakibazwa niba gereza zaruzuye mu mujyi wa Kigali.


Uyu arashwe mu gihe abaturage bakangurirwa kubaha inzego z’umutekano ndetse no kwirinda kuzirwanya igihe habaye ikibazo.

Nubwo abaturage bakangurirwa kutarwanya inzego z’umutekano igihe bafatiwe mu makosa, kurundi ruhande usanga abantu benshi bibaza impamvu iyo bibayeho abaraswa baraswa mu cyico.


Uyu warashwe kandi abaye umuntu wa kabiri urashwe na polisi mu cyumweru kimwe kuko no mu ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Ngoma, umurenge wa Zaza, haherutse kurasirwa umusore witwa Nsengiyumva Evariste, wafashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, bikavugwa ko yarwanyije umupolisi bikamuviramo kuraswa agahita apfa.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links