ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Jacques Tuyisenge watandukanye na Petro Atletico De Luanda ashobora kwerekeza muri APR FC

by SERGE LEANDRE 24 August. 2020 @rwandatoday 2K Views


24082020124312IMG-20200824-WA0004.jpg
ADVERTISEMENT



Visi-Kapiteni w’Ikipe y’igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge, yasezeye ikipe ya Petro Atletico de Luanda yo muri Angola, nyuma y’umwaka umwe yari ayimazemo.

Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Tuyisenge yari yasinyiye Petro Atletico amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana na Gor Mahia yo muri Kenya. Yari yaguzwe asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tuyisenge yemeje ko yatandukanye n’iriya kipe yo muri Angola abinyujije kuri Twitter ye.


 
Ati: "Ndumva nshimishijwe cyane no kuba naragize amahirwe yo kuba mu muryango wa Petro de Luanda, byampaye ubunararibonye bukomeye kubana namwe mwese, mwarakoze kumpa amahirwe yo kugaragariza icyo nshoboye hano. Ndabifuriza ibyiza muri uru rugendo rugikomeje."

Gutandukana kwa Jacques na Petro Atletico, bifitanye isano no kuba ataratanze umusaruro yari yitezweho, ahanini bitewe no kubura umwanya uhoraho wo gukina.

Ibyo binajyana n’ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize kuri shampiyona ya Angola yasojwe nta kipe yegukanye igikombe, nyamara Petro Atletico ari yo yari iyiyoboye.

Tuyisenge Jacques ashobora kugaruka hano mu Rwanda nyuma y’imyaka ine ahavuye, hakaba hari amakuru amwerekeza mu kipe ya APR FC na Police FC yahoze abereye Kapiteni.

Biranashoboka ko uyu musore ashobora gusubira muri shampiyona ya Kenya yagiriyemo ibihe byiza, cyane mu kipe ya Gor Mahia yubakiyemo amateka.
ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links