ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ivan Minnaert yatangaje abakinnyi b'ibihe byose yatoje muri Rayon Sports

by SERGE LEANDRE 23 August. 2020 @rwandatoday 4K Views


23082020234710IMG-20200824-WA0001.jpg
ADVERTISEMENT



Umutoza ukomoka mu gihugu cy'u Bubiligi, yatoje amakipe abiri ya hano mu Rwanda, ariyo Rayon Sports yatoje mu bihe bibiri bitandukanye muri 2015, no muri 2018, anatoza Mukura Victory Sports muri 2017, yahishuye ko abakinnyi bane aribo bamushimishije cyane ubwo yatozaga mu Rwanda.


Ivan Jacky Minnaert, utaragiye arenza amezi arenga atandatu mu makipe yo mu Rwanda ndetse nayo hanze yatoje, yemeza ko ariwe wazamuye umukinnyi Imanishimwe Emmanuel bakunze kwita Mangwende ukinira APR FC.


Uyu mutoza mu kiganiro aherutse kugirana na Radio 1, yatangaje ko abakinnyi yatoje muri Rayon Sports harimo bane atazibagirwa bitewe n'ubuhanga bamugaragarije.


Yagize ati " hari abakinnyi benshi natoje bamwe na bamwe kuri ubu bageze ku rwego rwiza, urugero natanga ni nka Imanishimwe Emmanuel Mangwende, ubwo nageraga muri Rayon Sports nasanze bamukinisha kuri 11, nuko mugirira icyizere mushyira kuri 3, kandi ntekereza ko ari umwe mu bakinnyi b'intoranwa u Rwanda rwagize ku mwanya we ".


" Mu bandi bakinnyi natoje ntazibagirwa, uwa mbere ni Rwatubyaye Abdul yari myugariro w'umuhanga cyane kandi wumvaga neza amabwiriza umutoza yamuhaga, ku rundi ruhande ntago nakwibagirwa Kakule Mugheni Fabrice, n'umukinnyi watangaga buri kimwe cyose hagati mu kibuga ".


" undi mukinnyi natoje akanshimisha ni Kwizera Pierrot, yari umukinnyi uzi gutera imipira y'imiterekano, ntekereza ko ibyangombwa byose biranga umukinnyi w'umuhanga yari abyujuje ".


Mu bakinnyi bane b'ibihe byose yatoje mu ikipe ya Rayon Sports, nta n'umwe ukiyibarizwamo kuri ubu, aho Imanishimwe Emmanuel akinira APR FC, Kwizera Pierrot akaba asigaye akinira AS Kigali.


Mu gihe Rwatubyaye Abdul, asigaye akinira Colorado Spring Switchbacks yo muri  Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Kakule Mugheni Fabrice nawe akaba yarasoje amasezerano ye muri Rayon Sports.


Ivan Minnaert, kuri ubu ari kubarizwa i Kigali mu Rwanda, akaba akomeje kwifuza umwanya mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda FERWAFA, wo kuba umuyobozi ushinzwe Tekiniki ( Directeur Technique ), uyu mwanya kugeza aka kanya ukaba nta muntu uwurimo, nyuma y'uko Habimana Hussein wari uwumazeho imyaka ibiri awuvuyemo.
ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links