ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Menya byimbitse amateka ku muganura wizihizwa buri wa gatanu wa mbere w'ukwezi kwa Kanama

by Aline UWITONZE 7 August. 2020 @rwandatoday 2K Views


07082020034814download.jpeg
ADVERTISEMENT


Umunsi mukuru w'Umuganura wizihijwe kuri uyu wa gatanu tariki 07 Kanama 2020, watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cumi, uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 11 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’Abanyabungo). 



Gusangira amafunguro gakondo ni kimwe mu by'ibanze kuri uyu munsi.


Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami/Umuhinza afashijwe n’abanyamihango b’umuganura naho ku rwego rw’umuryango, ukayoborwa n'umukuru w’umuryango n’abagize uwo muryango we nabo barahuraga bakizihiza umuganura kugera hasi ku miryango mito.Ibirori by’Umuganura mu gihe cya kera byizihizwaga ku mwero w’amasaka, Abanyarwanda bagashimira Imana n’Abakurambere uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo byabonetse.


Baganuzaga Umwami amata, amasaka n’izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n’isogi ariko bakongeraho n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe. Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganuza, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu. Nyuma y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo cy’imihigo. Muri ibyo birori, Umwami yamurikirwaga umusaruro unyuranye w’Abanyarwanda bavuye impande zose z’Igihugu, hakaba amarushanwa y’ indashyikirwa.


Kuri uwo munsi kandi, imiryango nayo yarateranaga maze umutware w’umuryango akayobora imihango n’ibirori byayikurikiraga. Umuganura rero ni kimwe mu byatumye u Rwanda ruba Igihugu gikomeye kitavogerwa kuko watumye Abanyarwanda bunga ubumwe banakomera ku muco wabo wari ubagize.


Mu mwaka w'1925 abakoroni bahagaritse imihango y’umuganura mu Rwanda, nyuma y'uko bari bamaze kwigarurira igihugu, bagatangira no kugenda bakuraho imwe mu mico nyarwanda irimo n’umunsi w’Umuganura, bakimika imico yabo. 


Umunsi w’umuganura wongeye guhabwa agaciro kawukwiye mu ntangiriro z’umwaka wa 1980, maze itariki ya 01 Kanama irawuharirwa ku buryo hagenwaga ikiruhuko kuri iyo tariki mu Rwanda hose. Muri icyo gihe ariko hibandwaga ku musaruro wavuye mu buhinzi kurusha uwavuye ahandi hose.


Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwizihiza umuganura muri iki gihe, byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, ahubwo bigera no mu zindi nzego z'ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda. Ibyo birori byizihizwa n’umusaruro w’ibyagezweho mu nzego zose [ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorw-remezo, umuco ubukerarugendo, n’ibindi]. 


Muri iki gihe, kwizihiza Umuganura ni ugusubira ku isôoko y’umuco wacu tukavomamo bimwe bishobora kudufasha gukemura ibibazo duhura na byo uko Igihugu kigenda gitera imbere.


Umuganura ukatubera koko isôoko yo kwigira nk'uko Insanganyamatsiko y'iturika mwaka ibidushishikariza. Kwizihiza uyu munsi mukuru bikaba bibera ku rwego rw'umuryango kuko bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bitashoboka ko abantu bahurira hamwe. Buri wese ufite umutima wo kuganuza, akaba asabwa kuganuza mugenzi we amugenera icyo yumvako akeneye.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links