ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ruhango: Abasore 3 baguwe gitumo bagiye kugurisha inyama z’imbwa

by Aline UWITONZE 4 August. 2020 @rwandatoday 3K Views


04082020034922imbwa_1_-da5bb.jpg
ADVERTISEMENT



Abasore batatu bo mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Gikoma mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango bafashwe bafite inyama bavugaga ko ari iz’ihene nyuma biza gusangwa ari iz’imbwa kandi bari bagiye kuzigurisha abaturage.

Inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Ruhango nibo bafashe aba bagabo batatu barimo uwitwa Ihimbazwe Maurice w’imyaka 20, Yangeneye Emmanuel w’imyaka 22 na Nshimiyimana Theogene w’imyaka 27 y’amavuko.

Ubusanzwe ngo iyi mbwa abayibaze bari bayiguze n’uwitwa Gasatsi Alexis nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano muri Ruhango.

Amakuru avuga ko imbwa bayiguze ku Cyumweru tariki 2 Kanama 2020, noneho iza kuruma umuntu abayiguze bahita bafata icyemezo kuyibaga bajya kuyigurisha babwira abantu ko ari inyama z’ihene.

Umuntu warumwe n’iriya mbwa yitwa Dusingizimana akaba yarajyanywe ku bitaro bya Kinazi ngo avurwe.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko ntaho amategeko yahanira abo basore kubaga no kurya imbwa.

Umuvugizi w’Ubungenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera yavuze ko aho bashobora gukurikiranwaho icyaha ari igihe ryaba ari itungo rishobora kwanduza nk’urugero rw’uwafata nk’inka azi ko irwaye akayiha abantu byaba ari icyaha.

RIB itangaza ko abo basore bashobora kudakurikiranwa mu rukiko, ahubwo babaye bafashwe kugira ngo babe barindiwe umutekano.

N’ubwo amategeko y’u Rwanda adahana umuntu wariye imbwa cyangwa indi nyamaswa itari mu biribwa bimenyerewe, umuco w’Abanyarwanda ufata kurya imbwa nk’ikidasanzwe

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links