ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Beyond the Gorillas Experience yateguye igikorwa cyo kujya kwa mukecuru Parking - Kinigi taliki ya 07/08/2020 mwiyandikishe hakiri kare imyanya itarashyira

by CHIEF EDITOR 1 August. 2020 @rwandatoday 2K Views


01082020002003IMG-20200728-WA0001.jpg
ADVERTISEMENT


Umwihariko wa Beyond the Gorillas Experience nyuma yo kongera gukomorerwa ubukerarugendo

Kuva mu ntangiro z’ukwezi kwa Gatatu 2020, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda, ibikorwa bimwe na bimwe bihuza abantu benshi n’ingendo hagati y’ibihugu n’ibindi, by’umwihariko ubukerarugendo bw’imbere mu Gihugu byarasubitswe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’iki cyorezo ubungubu ubukerarugendo bwa Beyond the Gorillas burimo kugenda neza cyane.

Ikigo Beyond the Gorillas Experience, gikora ubukerarugendo bushingiye ku muco, amateka, gutanga amakuru ku bukerarugendo bw’u Rwanda, kiri mu bigo by’ubukerarugendo byari byarahagaritse ibikorwa byacyo. Gusa kuri ubu byongeye gukomorerwa amarembo aruguruye ku bakerarugendo bose, nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’iki kigo Nzabonimpa Theodore wakirana urugwiro abamugana umunsi kuwundi.

Uyu Muyobozi ubwo ysgiranaga ikiganiro na Rwandatoday.rw yagize ati:”Kuri twe nka Beyond the Gorillas Experience ltd, ubukerarugendo bwacu bwatangiye ku itariki ya 08/5 /2020, nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yiga ku ngamba nshya zo kwirinda Covid-19, yahise yemeza Siporo yo kuzamuka”.

Akomeza agira ati:”Natwe nka Beyond the Gorillas mu bukerarugendo bwacu tuzamuka umusozi wa Kabuye uherereye mu Karere ka Gakenke, uriho amateka menshi y’Igihugu, harimo ay’abami, kubohora Igihugu n’ibindi byinshi bitandukanye, tuzamuka kandi umusozi wa Mbwe uri mu Karere ka Musanze uzwi nk’umusozi wera ubonekeraho ibitangaza by’Imana n’ibindi, tunazenguruka ikiyaga cya Kivu, ubu tugera na Rubavu kuva yava mu kato ndetse na Rusizi, ubundi tugasoreza i Karongi”.

Muri uku kuzamuka iyi misozi itandukanye twababwiye haruguru, Beyond the gorillas experience igira umwihariko wo kugenda yereka abantu ibintu bitandukanye byiganjemo amateka y’Igihugu, ibyo biga bazamuka, baruhuka iyo bageze ku gasongero k’iyo misozi nibwo yigisha byinshi bitandukanye ku bukerarugendo bw’u Rwanda abaje bose bagashira amatsiko yibyo bigishijwe bitandukanye ariko bigatuma abaje bose barushaho kuhakunda cyane ndetse no kuhakumbura nyuma yo kuhava bigatuma benshi basaba kuzahagaruka kenshi.

Umwihariko wa Beyond the Gorillas kandi nyuma y’ibi byose hiyongeraho akanozangendo, gatangirwa ahasorezwa urugendo, aho ba mukerarugendo bahasanga icyo kurya n’icyo kunywa ku buryo buri wese mu gihugu aturukamo cyangwa indyo afata nta kintu yahabura cyo kurya cyangwa se icyo kunywa.

Ikindi ni uko aho haba hari umuntu n’ubundi usobanura, anigisha amateka y’u Rwanda. Kugeza ubu beyond the gorillas ikaba ifite serivisi zikunzwe cyane muri iyi minsi  harimo umusozi wa Kabuye watangiye gusurwa kuwa 20 Kamena 2020, umusozi wa Mbwe, n’urugendo rwo kuzenguruka ikiyaga cya Kivu nyuma y’aho Rubavu yakuriwe mu kato.
ADVERTISEMENT

Umuyobozi wa Beyond the Gorillas experience Nzabonimpa Theodole avuga ko kandi ubukerarugendo bw’u Rwanda bugenewe buri wese kandi ko ntanumwe basubiza inyuma yaba abanyamahanga baba mu Gihugu, abaturuka hanze cyane cyane mu ihembe rya Afurika y’i Burasirazuba, ariko akibutsa abanyarwanda ko ari ubwabo mbere y’uko buba ubw’abandi cyane ko bo bagenerwa amahirwe arenze ay’abandi arimo kugabanyirizwa ibiciro nk’umwihariko wa Beyond the Gorillas Experience.

Nk’uko turi mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19, bakaba basigaye bakira ababagana bakabafasha gukomeza kwirinda, bambara agapfukamunwa neza, buri wese abona umuti wo gukaraba intoki, kuva aho bahera bazamuka kugeza aho basoreza haba kandagira ukarabe n’amasabune yabugenewe.

Icyerekezo cya Beyond the gorillas experience kikaba gishingiye kuba ishyigikiye birenze gahunda ya RDB ya NAYOMBI aho bakirana urugwiro rudasanzwe ababagana, ku buryo banyurwa na serivise babaha, bakihamiriza ko babishyuza make ugereranyije n’ibyo babakorera bitandukanye.

Muhawe ikaze muri Beyond the Gorillas Experience ltd uwabakenera yasura urubuga rwabo :www.beyondthegorillasexperience.com akabasha  kumenya ibyo bakora umunsi kuwundi Cyangwa se agahamagara kuri terefone igendanwa ariyo +250787827697 ndetse na whatsApp naho mwabandikira kuri 0788 495 604 Cyangwa se akabandikira kuri e-mail yabo ariyo : [email protected] buri wese ahawe ikaze mukuzaza kuzamuka umusozi wa Bisoke kuri taliki ya 07/08/2020 aho buri muntu wese azishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi cumi na bitanu gusa. Hagataho mwese mwihutira kubahamagara cyangwa se mubandikire kuri WhatsApp kugira ngo mushyirwe kurutonde imyanya itarashyira. Mugubwe neza cyane.

Iki gikorwa kizakorwa muburyo bwo kuzenguruka kuruzitiro rw'ishyamba ry'ibirunga kigasozwa no gukora igikorwa cy'umuganura muzaze muri benshi


Umuganura kubanyarwanda bawukunda nawo kuri uyu munsi uzaba uhari muzaze muri benshi kandi buri wese azakiranwa urugwiro

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 10 August, 2020







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links