ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Bidasubirwaho: Abarengeje amabwiriza basaga 500 basabwe kuzitaba Polisi y'u Rwanda

by FRATERNE MUDATINYA 20 July. 2020 @rwandatoday 1K Views


20072020112929110245040_1287196018285723_7067085263269642798_n.jpg
ADVERTISEMENT



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, arasaba abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barenga 500 batarayitaba kwihutira kujyayo batarafatwa.

Umuvugizi wa Polisi yatangaje ibi mu kiganiro yahaye itangazamakuru ari kumwe n’Abaminisitiri batatu kuri uyu wa mbere tariki 20 Nyakanga 2020.

Amabwiriza ya Guverinoma yo kwirinda icyorezo Covid-19 asaba buri Muntu uba ku butaka bw’u Rwanda kuguma mu rugo aho ataha kuva saa tatu z’ijoro kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Kuri ubu abantu barimo gufatirwa mu mihanda y’Umujyi wa Kigali barenze kuri ayo masaha basabwa bimwe mu byangombwa baba bitwaje (cyane cyane iby’ibinyabiziga baba barimo), bagasabwa guhita bajya muri Sitade (Nyamirambo cyangwa Amahoro) gutegererezayo bya byangombwa muri iryo joro.

Abumvira umupolisi bakajyayo, Polisi ihita ibasangishayo bya byangombwa bayihereye ku muhanda, abatajyayo bagahitamo kwitahira iwabo mu ngo, bafatwa iyo bagiye gusaba bya byangombwa batanze, bagafungwa mu gihe kingana n’iminsi itanu.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko hari abarenga 500 bayicitse nyamara barayisigiye ibyangombwa, urutonde rwabo rukaba rwarashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro cyo kuri uyu munsi yagize ati:”abamaze kwitaba Polisi ubu nta kibazo bafite, abatarayitaba bagerageze bayitabe, abagerageza kurushya Polisi nababwira ko Polisi itaruha, abarakaza Polisi, Polisi ntabwo ijya irakara”!

Polisi y’u Rwanda imaze kugaragaza bamwe mu bagiye barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bafashwe bagafungwa, kandi n’ubu ngo irakomeje.

CP Kabera avuga ko muri iyi minsi ari bwo kwandura Covid-19 byoroshye cyane kurusha ikindi gihe cyose iki cyorezo kimaze mu Rwanda, bitewe n’uko amabwiriza yo kucyirinda agenda adohorwa.

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka wari mu bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko inzego z’ibanze zigiye gufasha Polisi kugenzura no guhana abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Twaravuze tuti reka twe gutererana inzego zacu z’umutekano, ahubwo umuyobozi w’umudugudu, uw’isibo yambare inkweto (boot) n’ingofero arebe uko umudugudu ayoboye uraye”.

Prof. Shyaka avuga ko abantu batabuzwa gusa kugenda mu muhanda, ahubwo banasabwa kwirinda gacarahara muri karitsiye.
ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 10 August, 2020







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links