ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Haracyari kare kuba hatekerezwa ko utubari twafungurwa - Min. Dr. Ngamije Daniel

by FRATERNE MUDATINYA 20 July. 2020 @rwandatoday 11K Views


20072020072354arton21844-ad519.jpg
ADVERTISEMENT



Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko hakiri kare kuba hatekerezwa ko utubari twafungura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo.


Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere mu kiganiro cyahuje itangazamakuru cyarimo abayobozi batandukanye nka Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, mu rwego rwo kurebera hamwe intambwe imaze guterwa muri aya mezi 4 hirindwa icyorezo cya Coronavirus.


Minisiteri y’ubuzima ikaba yatangaje ko haba hakiri kare kuba utubari twakwemererwa gukora. Dr Ngamije ati"Ibibera muri Bar (utubari) murabizi, abantu bajya mu kabari bagiye gusambana, iyo hiyongereyeho n’ibinyobwa bisindisha murumva ko bigera aho bikagorana kuba amabwiriza yo kwirinda icyorezo yashyirwa mu bikorwa ".


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, yavuze ko abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye nubwo hari aho byagaragaye ko hari abatambara udupfukamunwa, aho utubari twakoraga, abaterana ariko ku bufatanye n’inzego zirimo Polisi y’igihugu byagiye bifatirwa ingamba.

Ati “Turashima imikorere y’inzego z’ubuzima mu gupima no gukurikirana abanduye, amakuru yatangaga yafashaga inzego z’ibanze n’iz’umutekano gufata ibyemezo”.


Hashize iminsi mike Inama y’Abaminisitiri yemereye insengero kongera gukora ariko hubahirizwa ingama zo kwirinda Coronavirus. Minisitiri Shyaka yashimiye uko abanyamadini barimo kubyitwaramo.


Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka mu bucuruzi aho ibiva mu buhinzi mu gihembwe cya mbere byagabanutseho 3%, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 16% bitewe na guma mu rugo mu Rwanda n’ahandi hoherezwa ibicuruzwa.


Inganda zabuze ibikorwa fatizo aho mu babajijwe abarenga 70% bavuze ko ari cyo kibazo, hari ukutabona inyungu, kutabona abaguzi no kutabasha kugeza ibicuruzwa hirya no hino mu gihugu.


Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko hagiye hakorwa amagenzura, aho abacuruzi 254 muri Kigali basanzwe barenze ku mategeko yo kongera ibiciro no kutubahiriza amabwiriza yashyizweho.


Yavuze ariko ko Guverinoma yashyizeho ingamba zo guhangana n’izi ngaruka zirimo gushyiraho ikigega cya miliyari 200 Frw zizafasha abacuruzi cyane cyane abakora mu rwego rw’ubukerarugendo kuzahura ibikorwa byabo.


Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 1582 banduye mu bipimo 210 236 bimaze gufatwa, 834 barayikize mu gihe 743 bakiri mu bitaro naho batanu bitabye Imana.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 10 August, 2020







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links