ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Kiyovu Sports yarahiye ko igiye kujyana APR FC mu nkiko iyishinja kuyitwara umukinnyi

by FRATERNE MUDATINYA 20 July. 2020 @rwandatoday 4K Views


20072020030022Ntarindwa-Théodore-umwe-mu-bayobozi-ba-Kiyovu-Sports-avuga-ko-Rayon-Sports-ikwiye-guhanirwa-ubugambanyi-1.jpg
ADVERTISEMENT



Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yababajwe no kuba APR Fc yarasinyishije Nsanzimfura Keddy bavuga ko yari akiri umukinnyi wabo kuko yari akibafitiye amasezerano.

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga nibwo ikipe ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya yasinyishije igomba kuzakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.Ni abakinnyi barimo nsanzimfura Keddy bakuye muri Kiyovu Sports,Bizimana Yannick wavuye muri Rayon Sports ndetse n’abandi.

Gusa ikipe ya Kiyovu Sports yahise itangaza ko yababajwe no kuba ikipe ya APR FC yarasinyishije uyu mukinnyi bavuga ko yari akibafitiye amasezerano, bakanavuga ko mu minsi ishize yari yarabasinyiye amasezerano y’imyaka itanu.

Theodore Ntarindwa, Visi Perezida wa Kiyovu Sports yavuze kandi ko banabajwe cyane no kuba byakozwe n’ikipe avuga ko basanzwe bafitanye umubano, bakaba bagomba kurara batanze ikirego muri FERWAFA.

Ati“Ni ikibazo cyatubabaje, bishobora no kuba byakorwa n’ibindi, ariko kuba bikorwa n’ikipe ntangarugero, ikipe twaganiraga, nta biganiro twagiranye, ku mukinnyi udufitiye amasezerano y’imyaka itanu byatubabaje, twasinyanye n’umubyeyi we ahari, amafoto arahari, amasezerano arahari”

Akomeza agira ati“Ni ikintu kidahesheje agaciro umupira wacu, ni umukinnyi dukeneye tugomba no gutangirana pre-season, baba batwiciye gahunda, Badufashe nk’ikipe itabaho, nk’ikipe itagira ubuyobozi ni cyo cyatubabaje”.

Theodore avuga kandi ko bagomba kwibutsa FERWAFA ikihutira kubaha igisubizo, kuko umwaka ushize bareze AS Kigali shampiyona igeze hagati, babasubiza yararangiye.

Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC, bavuga ko uyu mukinnyi basinyishije nta masezerano yari agifitiye ikipe ya Kiyovu Sports kandi umukinnyi bumvikanye.
ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 10 August, 2020







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links