ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

MUSANZE: Umujyi ugiye kuzubakwamo ikiyaga gihangano kizateza imbere ubukerarugendo

by FRATERNE MUDATINYA 15 July. 2020 @rwandatoday 10K Views


15072020012815108685488_1283039555368036_8140142727007401553_o.jpg
ADVERTISEMENT



Mu Karere Ka Musanze mu rwego rwo guteza imbere Ubukerarugendo hatangijwe inyigo y'umushinga yo kuzubaka ikiyaga Gihangano mu rwego rwo gufasha ba mukerarugendo kubona aho baruhukira mu gihe bavuye gusura ingagi mu birunga cyangwa se banaje gukora ibikorwa byabo mu mugi wa Musanze ndetse no gushoramo imari dore ko ari akarere kicyitegererezo.


Iki nigikorwa cyaganiweho kumunsi wejo tariki 14/07/2020 aho bari barimo kwiga umushinga uzatwara miliyari zisaga 4 kubera ko hazubakwa n'isoko ry'ibiribwa rigezweho mu rwego kuzakurura ba mukerarugendo ndetse hanizweho inyigo yo kuzuba gakiriro kagezweho.

Rwandatoday.rw ubwo yaganizaga abaturage batuye ahagiye kuzubakwa ikiyaga gihangano ndetse n'abakoreraga mw'isoko rishaje rya Kariyeri badutangarije ko bishimiye uyu mushinga kubera ko numara kushyirwa mubikorwa ko uzubafasha gukomeza gufata Neza abagenderera Musanze muri Rusanjye.


Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira Ubukerarugendo mu karere Ka Musanze, ubuyobozi bw 'akarere kubufatanye n'umushinga w 'abadage wa ENABEL batangije inyigo y'umushinga wo guteza imbere Ubukerarugendo mu mujyi wa Musanze ahagiye kuzubakwa ikiyaga gihangano kizajya gifasha ba mukerarigendo kubona aho kuruhukira.

Abaturage bagize ingo zizimurwa ahagiye kuzubakwa iki kiyaga gihangano,bishimiye iki gikorwa kubera ko kizazamura Ubukerarugendo buri ku rwego rwo hejuru bwo muri aka karere. 


Muri iyi nyigo y 'umushinga wo guteza imbere Ubukerarugendo hazubakwa n'isoko ry 'ibiribwa Rya kijyambere kubera ko irihari ryashaje ritakijyanye n'igihe.

Abakorera mw'isoko rya kariyeri bavuga ko bishimiye umwanzuro wafashwe wo kuzabubakira isoko ry'ibiribwa  rigezweho dore ko aho bacururizaga Hari inyubako zishaje cyane.
ADVERTISEMENT

Umukozi w 'umushinga w'abadage ENABEL mu Rwanda bwana MATTIAS Piani yavuzeko iyi nyigo y'umushinga uzazamura ubukungu bw'akarere ka Musanze bishingiye ku bukerarugendo bugiye kuzazamura aka Karere mu rwego rw'ubukungu.


Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe Ubukungu n 'iterambere ry 'abaturage, avuga ko uyu mushinga nutangira uzafasha abaturage kubona imirimo ndetse ufashe abagana akarere kubona aho kuruhukira.


Iyi nyigo y'umushinga byatangajwe ko biteganyijwe ko izatwara miliyari ziri hagati 4 kugeza kuri 5 hakazubakwamo Icyiyaga gihangano mu mujyi wa Musanze, Isoko ry'ibiribwa rya kijyambere rya kariyeri,agakiriro k'ubukorirori, Inzu y'uruganiriro izajya ikorerwamo inama, ndetse n'ibagiro.



ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 10 August, 2020







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links