ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Nyuma y’imbabazi yasabye Gatabazi Jean Marie yasubijwe mu mirimo yo kuyobora intara y’amajyaruguru

by FRATERNE MUDATINYA 7 July. 2020 @rwandatoday 8K Views


07072020113921guverineri-gatabazi-_-rwanda-_-amajyaruguru-780x470.jpg
ADVERTISEMENT



Perezida wa repuburika Paul Kagame yaraherutse guhagarikwa abayobozi b'intara za amajyepfo n'iyamajyaruguru


Nyuma yo guhagarikwa kumirimo bwana Guverineri Gatabazi Jean Marie vianney yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo arimo gusaba imbabazi nyakubahwa perezida wa repuburika kubyo yamutengushyeho

Byari kuwa Mbere ubwo Perezida Paul Kagame yahagarikaga uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney n’uwari uw’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel.


Uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye Perezida Kagame ku nshingano yamuhaye, anamusaba imbabazi ku nshingano atujuje bigatuma akurwa kuri uyu mwanya yari amazeho hafi imyaka itatu.


Mu Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, rivuga ko Perezida Kagame “abaye ahagaritse” abo bayobozi bombi “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.


Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Gatabazi yabanje gushimira Perezida Paul Kagame ku nshingano yamuhaye, anamusaba imbabazi hamwe n’Umuryango FPR Inkotanyi abarizwamo ibi byabaye ubwo .


Yagize ati “Ndashimira cyane Nyakubahwa @PaulKagame ku cyizere n’ishema byo kuba Guverineri w’Amajyaruguru mu myaka ibiri n’amezi icyenda bishize, ndanashimira abatuye Amajyaruguru ku bufatanye bukomeye n’ibyo twabashije kugeraho mu myaka mike ishize.”


“Ndasaba imbabazi ku byo nagutengushyeho byose, Nyakubahwa @PaulKagame, @rpfinkotanyi n’abaturarwanda, kandi niteguye ikindi cyiciro cy’ubuzima mu gukorera igihugu cyanjye mu bushobozi bwose mfite.”


Yanijeje ko azakomera kuri Perezida Kagame hamwe n’Umuryango FPR Inkotanyi abereye umunyamuryango.


Kuruyu wa kabiri taliki 7nyakanga Ni hasohotse itangazo riturutse mubiro bya minisitiri w’intebe rivuga ko bwana Gatabazi Jean Marie asubijwe inshingano zo kuyobora intara y’amajyaruguru ni itangazo ryashyizweho umukono na minisitiri w’intebe bwana Eduard ngirente.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 10 August, 2020







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links