ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze: Uwari gitifu wa Cyuve na bagenzi be bongeye gufungwa by'agateganyo mu gihe cy’iminsi 30

by FRATERNE MUDATINYA 3 July. 2020 @rwandatoday 11K Views


03072020053621103949279_1256906134648045_6783393161573902367_n.jpg
ADVERTISEMENT



Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rumaze gutegeka ko  uwari gitifu wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be  bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’ iminsi 30 kubera ibyaha bishya  bya ruswa bakurikiranyweho.


Mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa gatanu, urukiko rwagarutse ku mvugo z’abaregwa ubwo bireguraga ku cyaha cyo gushaka gutanga  ruswa  ndetse runagaruka ku kirego n’ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha  ku rwego rwisumbuye rwa Musanze, ku miterere y’icyaha n’ikorwa ryacyo.


Urukiko rwanifashishije   imvugo z’abatanga buhamya babajijwe mu ipererezary’ibanze.Rwanasuzumye kandi imyiregurire  n’ubusabe by’abaregwa harimo no gutanga abishingizi n’ingwate y’imitungo, maze urukiko  ruvuga ko rwasanze nta shingiro bifite.


Rushingiye  kandi  no ku mpamvu zikomeye zibahamya icyaha n’impungenge ubushinjacyaha bwagaragaje ko baramutse barekuwe bashobora gutoroka ubutabera no kubangamira iperereza  cyane ko ngo  n’icyaha baregwa cya ruswa ari icyaha  cy’ubugome kinahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka ibiri;

Rusesenguye imvugo y’umwunganizi w’abaregwa Me Kamanzi Cyiza Bénjamin , aho yasabaga urukiko ko rwadohora abo yunganira bagakurikiranwa bari hanze bagatanga abishingizi n’ingwate,


Urukiko nabyo ntirwabihaye agaciro maze nyuma yo guhuza ibi byose , hanagendewe kandi ku ngingo z’amategeko zigaragara  mu gitabo cyerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha  nimero 027/2019  ryo kuwa 19/09/2019  mu ngingo zaryo iya  74, 75,76, 77 ,  urukiko  rwafashe umwanzuro wo kubafunga by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza nkuru ya Musanze mu gihe iperereza ku  cyaha bakekwaho cyo gushaka gutanga ruswa  rikomeje.


Urukiko rwatangaje ko abaregwa bafite uburenganzira bw’iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo.

ADVERTISEMENT


Source: valuesnews



ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 10 August, 2020







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links